Umuhanzikazi ukomeye muri Bongo Fleva, Zuchu, yatangaje ko atishimiye uburyo abateguye igitaramo yakoreye i Nairobi banze kumuha amafaranga bemeranyijwe mu masezerano.
Iki gitaramo cyabaye tariki ya 30 Kanama 2025, mu rwego rwo gususurutsa umukino wa nyuma wa CHAN 2025. Ariko kugeza ubu, nk’uko abivuga, amafaranga yose yakabaye yishyurwa ntabwo yigeze ayabona.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Zuchu yasobanuye ko amaze ibyumweru bitatu ashaka kuganira n’abari bashinzwe igitaramo ariko ntabasubize. Uyu muhanzi yavuze ko naramuka akomeje kudahabwa ibyo yemerewe, azitabaza inzira z’amategeko kugira ngo arenganurwe.
Ibi byatumye haba ikiganiro mu bakurikiranira hafi ibijyanye n’imyidagaduro, bibutsa abategura ibitaramo ko kubahiriza amasezerano no kwishyura ku gihe ari kimwe mu bintu bifasha guteza imbere umuziki ndetse no kubaha abahanzi.





