Mu Karere ka Mansa mu gihugu cya Zambia, umugabo w’imyaka 42 yagiye kwiherera mu bwihrero bumugwa hejuru.
Iyi mpanuka yabaye ku wa Gatandatu, ahagana saa saba z’amanywa n’iminota 53, mu Mudugudu wa Chitakwa. Uwo mugabo witwa Paul Kunda, bivugwa ko yaguye mu mwobo w’ubwiherero wapimaga metero 1.5 kuri 1, ufite ubujyakuzimu burenga metero enye.
Umuvugizi w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Mansa, Norman Kashi, yatangaje ko ubwo bwiherero bwaguye, bumugwaho butwikirwa n’amatafari ndetse n’ubutaka byose hamwe bipima ibiro birenga toni imwe n’igice.
Yagize ati: “Umugabo w’imyaka 42 yarokowe ari muzima n’itsinda ry’abashinzwe ubutabazi (Fire Brigade) bo mu Mujyi wa Mansa, nyuma y’uko ubwiherero bwa gakondo bumuguyeho ubwo yari arimo kubukoresha.”
Yakomeje asobanura ko amakuru y’iyo mpanuka yatanzwe n’umutangabuhamya witwa Ruth Mwape, wahise ahamagara ishami rishinzwe ubutabazi bwihuse.
Itsinda ry’ubutabazi ryabashije kumukuramo afite ibikomere byoroheje, ariko ubuzima bwe bukaba buhagaze neza. Yahise ajyanwa ku Bitaro bya Senama Level One, aho ari gukurikiranwa n’abaganga.




