Urukiko rwo muri Zambia rwakatiye igifungo cy’imyaka ibiri abagabo babiri, umwe ukomoka muri Zambia undi wo muri Mozambique, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugerageza kuroga Perezida Hakainde Hichilema.
Abo ni Leonard Phiri wo muri Zambia na Jasten Mabulesse Candunde ukomoka muri Mozambique, bafashwe mu Ukuboza 2024 bari bafite uburozi burimo umurizo w’uruvu. Ubushinjacyaha bwasobanuye ko bombi bari bahawe akazi n’umudepite wahise atoroka ubutabera, kugira ngo bice Perezida Hichilema.
Mu rukiko, bombi biyise abavuzi gakondo, ariko umwunganizi wabo mu mategeko, Agrippa Malando, yemeye ko bakoze icyaha, asaba urukiko kubagabanyiriza igihano kuko ari ubwa mbere bari bagiye mu butabera.
Umucamanza Fine Mayambu yavuze ko kuba baremeye ko batunze uburozi byerekana ko bagamije ibikorwa bishobora gutera impfu, anongeraho ko n’ubwo siyansi itahamya imbaraga z’amarozi nk’ayo, amategeko agomba kubahirizwa kugira ngo sosiyete irindwe.
Yagize ati: “Si abanzi b’Umukuru w’igihugu gusa, ahubwo ni abanzi b’igihugu cyose kuko ibyo bakoze bishobora guteza ubwoba abaturage.”




