• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Yago Pon Dat na Dj Briane bongeye guterana amagambo umwe akangisha undi kuzashyira hanze amashusho y’urukozasoni niyongera kumuvugaho

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 12, 2025
in IMYIDAGADURO
0
Yago Pon Dat na Dj Briane bongeye guterana amagambo umwe akangisha undi kuzashyira hanze amashusho y’urukozasoni niyongera kumuvugaho
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, DJ Brianne na Yago Pon Dat bongeye gukozanyaho baterana amagambo buri wese ahigira undi kumwandagaza.

Iyi ntambara y’amagambo yari imaze igihe isa n’iyahosheje, yongeye kubyuka mu minsi ishize ubwo Yago yongeraga kwihaniza DJ Brianne amwibutsa kutazongera kumuvugaho na rimwe yabirengaho akazamwandagaza cyane ko afite amashusho ye ari mu bikorwa by’urukozasoni.

Related posts

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

February 6, 2026
Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

February 3, 2026

Mu kiganiro yakoze Live kuri Instagram Yago ari kumwe na TheCat, Yago yari aherutse guteguza abamukurikira ko mu gihe DJ Brianne yakongera kumuvugaho azahita ashyira hanze amashusho ye ari mu bikorwa by’urukozasoni n’umugore w’abandi.

Ati “Mfite amashusho ye ane ari gusenya ingo z’abantu.”

Yago yavuze ko nubwo DJ Brianne yamusabye imbabazi ariko amuhaye gasopo ya nyuma, ati“Nagiye kubona mbona ari kwisabisha imbabazi, ndavuga ngo ndaziguha ariko niwongera gukoma rutenderi gato, Kigali ntuzongera kuyinyuramo […] murebye ibyo aba akorera abana b’abakobwa, uwo Brianne ni gasopo ya nyuma muhaye.”

Kwihangana kwanze, mu ijoro ryo ku wa 11 Gicurasi 2025, DJ Brianne agirana ikiganiro n’abamukurikira ku rubuga rwa Instagram agenera ubutumwa bukomeye Yago.

Uyu mukobwa wumvikanaga nk’ufite umujinya mwinshi, yasabye Yago Pon Dat gushyira hanze amashusho avuga ko afite akayashyira hanze niba koko ayafite.

Ati “Fata ayo mashusho ntabwo nkwinginga, ntabwo ngutinya, singusaba imbabazi […] yashyire hanze nk’uko wabivuze.”

DJ Brianne yavuze ko yababajwe bikomeye no kuba yarasabye Yago imbabazi abikuye ku mutima undi ntabihe agaciro ahubwo we akabifata nk’aho ari ubwoba bwabimukoresheje.

Hashize igihe humvikana umwuka mubi hagati ya Yago n’abakoresha imbuga nkoranyambaga banyuranye, icyakora mu minsi ishize yari yayishyizeho akadomo nyuma yo kubabarira abo yita ko bamukoshereje yaba abamusabye imbabazi n’abatari bazimusabye.

Previous Post

Umusekirite wagaragaye atega umufana ubwo Police FC yari imaze gukina na Rayon Sports yatawe muri yombi

Next Post

U Bufaransa: Polisi yafashe umugabo warumaze imyaka 28 atwara imodoka nta ‘Permis’ agira

Next Post
U Bufaransa: Polisi yafashe umugabo warumaze imyaka 28 atwara imodoka nta ‘Permis’ agira

U Bufaransa: Polisi yafashe umugabo warumaze imyaka 28 atwara imodoka nta 'Permis' agira

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved