Depite Willy Mishiki, umuyobozi wungirije w’umutwe witwaje intwaro wa Wazalendo ufashwa na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatangaje ko uwo mutwe watangiye kubara iminsi yo kongera kwisubiza Umujyi wa Uvira, nyuma ikimurira intambara ku butaka bw’u Rwanda.
Mishiki, uhagarariye Teritwari ya Walikale mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC, azwiho imvugo zikakaye zirimo izibasira u Rwanda n’Abatutsi by’umwihariko, aho akunze gutangaza amagambo arimo urwango n’ivangura.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri RDC, yavuze ko guhera ku wa 13 Ukuboza 2025 batangiye kubara iminsi 18, aho bavuga ko izarangira bamaze kwisubiza Umujyi wa Uvira, hanyuma bagatangiza operasiyo yo kwerekeza intambara mu Rwanda.
Yavuze ko imitwe igera kuri 250 igize ihuriro rya Wazalendo yose yahawe amakuru kuri iyo gahunda, anavuga ko nyuma yo kugarura Uvira, intego ya mbere izaba iyo kwerekeza mu Rwanda.
Ati: “Iyo ni yo misiyo ya mbere. Uyu munsi turi ku wa Gatandatu; bivuze ko mu minsi 18 iri imbere tugomba kuba twisubije Uvira, hanyuma tugahindura icyerekezo cy’intambara.”
Yakomeje avuga ko uwo mugambi utareba Wazalendo gusa, ahubwo ko ari inshingano z’Abanye-Congo bose, anongeraho ko nta bufasha bakeneye bw’ibihugu by’amahanga birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa u Bushinwa.
Yagize ati: “Gahunda yacu irasobanutse kandi ntizahinduka. Mu gihe kitageze ku byumweru bitatu, tuzaba turi mu Rwanda.”
Mishiki yanahamagarariye Perezida Félix Antoine Tshisekedi, anamwita ‘Umugaba w’Ikirenga wa Wazalendo’, amusaba kuzabagana no kubaherekeza muri iyo operasiyo bateganya gutangiza.
Yongeyeho ko nibagera mu Rwanda, abarwanyi ba FDLR bari mu bice bya Uvira, Lubero, Masisi na Goma bazaba nta yandi mahitamo bafite uretse gusubira mu gihugu cyabo.
Ibi si ubwa mbere abayobozi ba RDC bagaragaje imigambi yo gutera u Rwanda. Mu mpera za 2023, Perezida Tshisekedi ubwe yari yatangaje ko igisirikare cya RDC gishobora kurasa i Kigali kiri i Goma.
Nanone muri Gicurasi 2024, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Le Figaro, Tshisekedi yavuze ko igitekerezo cyo gutera u Rwanda kigihari, ariko ko icyo gihe yari ahugiye mu bikorwa byo guteza imbere igihugu cye.
Si RDC gusa, kuko no mu Burundi hari abayobozi bagiye bagaragaza imvugo zisa n’izo, aho bamwe bagiye bigamba ko bashaka gutera u Rwanda, gufata Umujyi wa Kigali no guhindura ubuyobozi buriho.
Ku rundi ruhande, Leta y’u Rwanda yakunze gutangaza ko iharanira amahoro n’umutekano mu karere, ariko ikanasobanura ko uwo ari we wese wagerageza guhungabanya ubusugire bw’igihugu azahura n’ingaruka zikomeye, kuko u Rwanda rwiteguye kurinda umutekano w’abaturage barwo n’ubusugire bw’igihugu.





