• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Uwari Komiseri w’umukino wahuje Bugesera FC na Rayon Sports yatanze raporo

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 18, 2025
in Amakuru
2
Uwari Komiseri w’umukino wahuje Bugesera FC na Rayon Sports yatanze raporo
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Uwari Komiseri w’umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports, Munyemana Hudu, yatanze raporo igaragaza ko n’ubwo uyu mukino wabayemo imvururu ariko umusifuzi, Ngaboyisonga Patrick yawitwayemo neza nk’ufite ubunararibonye.

Ku wa Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi 2025, ni bwo Bugesera FC yari yakiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Uyu mukino wahageze munota wa 57 nyuma y’uko Abanya-Bugesera, bari batsinze ikipe yo mu Nzove ibitego 2-0. Guhagarara k’umukino, kwatewe n’imvururu zatejwe n’abafana ba Rayon Sports kubera kutishimira ibyemezo by’umusifuzi, Ngaboyisonga Patrick.

Munyemana Hudu wari Komiseri w’umukino, yatanze raporo igaragaza ibyo yabonye byawuranze nyuma y’uko uhagarara.

Raporo igira iti “Umukino wahagaze ku munota wa 57. Umusifuzi Patrick yitwaye neza cyane muri uyu mukino afata ibyemezo byiza bitewe n’uko umukino wagendaga, ubona ko birimo ubunararibonye.”

Yakomeje agira ati “Ku munota wa 53, rutahizamu Abeddy, yahuye n’umukinnyi wa Bugesera FC (bisanzwe mu mukino), nta kosa ryabayeho. Umusifuzi Patrick yitwaye neza kuko yemeye ko umukino ukomeza.”

“Nyuma y’umunota, umukinnyi wa Rayon Sports, Hakim Bugingo (wambaye 24) yakoreye ikosa umukinnyi wa Bugesera FC, umusifuzi Patrick yitwaye neza atanga penaliti (cyari icyemezo nyacyo).”

Muri iyi raporo dukesha B&B Kigali FM, Hudu Munyemana, yasoje ashimira cyane umusifuzi Patrick, ndetse ahamya ko ari umusifuzi mwiza kandi asaba ko yakomeza guhabwa imikino.

Nyuma y’ibi byabereye i Bugesera, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryahise risohora Itangazo ryamagana iyi myitwarire.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yibukije ko izi mvururu zabaye, zitemewe mu bikorwa byose bya Siporo kandi ko ababigizemo uruhare bose bagomba kubibazwa.

Ati “Hari amakuru twakomeje kubona ajyanye n’umukino wahuje Rayon Sports na Bugesera FC, cyane cyane imvururu zabahaye tukaba twibutsa abakunzi ba ruhago ndetse n’Abanyarwanda bose ko imyitwarire irimo itemewe kandi ihanwa n’amategeko.”

Yakomeje agira ati “Ibijyanye n’uko umukino wagenze n’ibyo amakipe yaba afiteho ingingimira, hari inzego ziteganywa n’amategeko bigomba kunyuramo muri FERWAFA no muri Rwanda Premier League bigahabwa umurongo. Natwe nka Minisiteri ya Siporo mu nshingano dufite, no mu buryo dukorana n’izindi nzego, tuzabikurikiranya.”

Rayon Sports yahise itakaza umwanya wa mbere nyuma yo gutsindwa uyu mukino. Ubu iri ku mwanya Kabiri n’amanota 59 mu gihe APR FC ya mbere ifite 61.

Previous Post

Nigeria: Icyorezo cya Lassa Fever kimaze guhitana abantu 138

Next Post

Papa Léon XIV umaze iminsi atorewe kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi yimitswe ku mugaragaro – Amafoto

Next Post
Papa Léon XIV umaze iminsi atorewe kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi yimitswe ku mugaragaro – Amafoto

Papa Léon XIV umaze iminsi atorewe kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi yimitswe ku mugaragaro - Amafoto

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved