• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Uwabaye Miss w’u Bufaransa ukomoka mu Rwanda yasezeranye imbere y’imana – amafoto

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 2, 2025
in IMYIDAGADURO
0
Uwabaye Miss w’u Bufaransa ukomoka mu Rwanda yasezeranye imbere y’imana  – amafoto
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Uwitonze Sonia Rolland, Umunyarwandakazi wabaye Miss France mu 2000 ndetse akaba n’umukinnyi wa filimi uzwi, aherutse kurushingana n’umufaransa Guillaume Gabriel, nawe ukomeye mu ruganda rwa sinema i Burayi. Ubukwe bwabo bwabaye mu kwezi gushize, bukurikirwa n’amafoto yatangajwe n’itangazamakuru.

Ibirori nyamukuru byabereye mu rusengero rwa Saint-Jacques d’Illiers-Combray, aho basezeranye imbere y’Imana ku wa 21 Nzeri 2025. Umunsi wabanje, ku wa 20 Nzeri, hakaba habaye umuhango wa gakondo wagaragaje umuco nyarwanda, aho Sonia yari yambaye imyambaro ya Kinyarwanda.

Related posts

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

February 6, 2026
Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

February 3, 2026

Mu birori byabo kandi hanagaragayemo abana be, Tess na Kahin, bishimiye cyane guherekeza umubyeyi wabo mu rugendo rushya rw’ubuzima.

Nk’uko byagaragajwe n’amafoto yasohowe na Paris Match, uyu muryango mushya wagaragaye urimo akanyamuneza n’urukundo. Ubukwe bubaye nyuma y’igihe gito aba bombi basuye u Rwanda mu kwezi kwa Mutarama 2025, aho bagiriye ingendo mu bikorwa bitandukanye birimo gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Sonia yavuze ko urukundo rwe na Guillaume rwubatse ku kwihangana n’ubwitange kuko bamaze imyaka 20 bari mu munyenga. Yagize ati:
“Twakundanye kera ariko twaburaga umwanya wo kubihamya mu buryo bwemewe. Nta mugabo nabonye wihanganye nk’uwe. Byarangiye nemeye ko ari we muntu w’ubuzima bwanjye.”

Previous Post

Byinshi utari uzi kuri Joy-Lance Mickels umukinnyi ugiye gukinira Amavubi bwa Mbere

Next Post

Umwana na se baregwaga ubusambanyi bajuriye icyemezo cy’urukiko rugikubita

Next Post
Umwana na se baregwaga ubusambanyi bajuriye icyemezo cy’urukiko rugikubita

Umwana na se baregwaga ubusambanyi bajuriye icyemezo cy'urukiko rugikubita

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved