Mu Mujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, habaye imirwano ikaze hagati y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abarwanyi bo mu Ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro Wazalendo. Iyi mirwano yabaye mu ijoro ryo ku wa 5 Nzeri 2025, ikaba yaratejwe no kutumvikana hagati y’impande zombi.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko amasasu y’imbunda za AK-47 n’izo mu bwoko bwa machine gun zumvikanye mu mujyi kuva ahagana saa mbili z’ijoro.
Byemezwa ko abarwanyi ba Wazalendo barwanaga ari abo mu mutwe uyobowe na “Général” John Makanaki, umenyerewe mu bikorwa by’imitwe yitwaje intwaro muri Kivu y’Amajyepfo.
Guhera ku wa 2 Nzeri 2025, abarwanyi ba Wazalendo bari mu myigaragambyo ikomeye muri Uvira basaba ko Brigadier Général Gasita Olivier, usanzwe ari mu ngabo za RDC, akurwa muri uyu mujyi bavuga ko ari Umunyarwanda, kuko ngo akomoka mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Ibi byatumye ubuzima bw’umujyi buhagarara kuko bari bamaze gufunga umuhanda munini n’ibikorwa by’ubucuruzi, bavuga ko batazarekura keretse iyo ngingo yubahirijwe.
Ku wa 5 Nzeri, Meya w’agateganyo w’Uvira, Kifara Kapenda Kik’v, yayoboye inama yo gushakira umuti ikibazo, yitabiriwe na bamwe mu bayobozi ba Wazalendo barimo Makanaki na “Général” William Amur Yakutumba.
Nyamara iyo nama ntiyagize icyo igeraho kuko abarwanyi bakomeje gusaba ko Gasita ava aho. Yakutumba we yaburiye ubuyobozi ko nibigera ku wa 8 Nzeri uyu musirikare atarakurwaho, bazafunga umupaka wa RDC n’u Burundi ndetse n’icyambu cya Uvira kiri ku Kiyaga cya Tanganyika.
Umuvugizi wa FARDC, Gen Maj. Sylvain Ekenge Bomusa, yasabye Wazalendo kureka imidugararo no kwakira Brig Gen Gasita, ababwira ko yashyizwe muri uwo mwanya n’umukuru w’igihugu kandi ko nta kibi yakoze. Ariko abarwanyi bo bashimangiye ko bifuza ko asimbuzwa.




