Butera Jeanne d’Arc, uzwi cyane ku izina rya Knowless, ni umwe mu bahanzikazi bafite amateka akomeye kandi y’ingenzi mu muziki w’u Rwanda.
Yavukiye mu karere ka Ruhango ku wa 1 Ukwakira 1990, avukira mu muryango w’abaririmbyi kuko nyina yari umuyobozi wa korari mu rusengero rwa Adventiste.
Aho niho Knowless yatangiriye gukunda umuziki, bigera aho bihinduka umurimo umutunze ndetse n’ubuzima bwe bwose bukayoborwa n’urukundo rwe kuri muzika.
Knowless Amashuri abanza yayize muri ESCAF (Nyamirambo), naho ayisumbuye ayiga APARUDE (Ruhango) na APACE (Kigali), aho yize ibijyanye n’imikoreshereze ya mudasobwa.
Kaminuza yayize muri, Kigali Institute of Science and Technology (KIST), naho Masters ayiga muri Oklahoma Christian University, iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (2019).
Ibi byose byamufashije kuba umuhanzi uhuza impano n’ubumenyi, kandi byagaragaje ko ashobora kugera kure mu buzima n’umuziki icyarimwe.
Knowless yinjiye mu muziki nk’umuhanzi wigenga mu 2011 asohora album ye ya mbere yitwa Komeza, ikurikirwa na Uwo Ndiwe mu 2013. Indirimbo ze zakunzwe cyane harimo nka sinzakwibagirwa, nkoraho, baramushaka, warurihe, Nyigisha,Blessed n’izindi zafashije benshi mu gihugu hose, bituma azamura izina rye ku rwego rwo hejuru.
Yagaragaye mu bitaramo bikomeye birimo “Rwanda Day” i London mu (2013), kandi yakoranye n’abahanzi bakomeye mu Rwanda no mu karere barimo Urban Boys, nyakwigendera Jay Polly, Kamichi ndetse na Roberto wo muri zambia bakoranye indirimbo yakunzwe cyane yiswe Te amo.
Imyidagaduro ye ishingiye ku kuvanga Afropop, R&B na Afrobeat, hamwe n’ijwi rye rikomeye n’ubuhanga mu kuririmba ku rubyiniro.
Mu 2015, Knowless yabaye umutegarugori wa mbere wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar (PGGSS), ibintu byahinduye isura y’umuziki w’u Rwanda ndetse biha imbaraga abari bashaka kwinjira mu ruhando rwa muzika.
Sibyo gusa kuko Urugendo rwe rwamuhesheje ibihembo birimo,Salax Award nk’umuhanzi mushya w’indashyikirwa (2010),Best Female Artist (2013) Tutibagiwe na PGGSS mu (2015)
Aya ni amahirwe adasanzwe yamuhesheje icyubahiro gikomeye mu muziki, kandi bikamuhesha kuba ikimenyetso cy’imbaraga z’abagore mu Rwanda.
Uretse umuziki, Knowless ni umugore wubatse ufite abana babiri b’abakobwa Ora na Inzora Butera. Nubwo akomeza kwibera mu muziki, ni umubyeyi uharanira gukomeza urugendo rw’amasomo n’iterambere ry’umuryango we, akibanda ku guhuza umuryango n’ubuzima bw’umuziki.
Butera Knowless afatwa nk’isura yerekana imbaraga z’abakobwa (Girls Power) mu muziki w’u Rwanda. Ubu ashimirwa kuba yarahinduye amateka y’abagore mu muziki, akanaba urugero rwiza rw’uko impano, ubumenyi n’ubwitange bishobora gutuma umuntu agera kure mu rugendo rwe.
Umuziki wa Knowless si uw’umunsi umwe gusa, ni umuriro udashira w’imbaraga, ubutwari n’urugero rwiza ku bakobwa bose bifuza guhindura amateka yabo, Ese wowe urabona ari uwuhe mukobwa cyangwa umutegarugori uzubaka amateka ahambaye nk’ayuyu mubyeyi ? Niba ahari wamutubwira tukareba koko niba aribyo.





