Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwongeye gusubika iburanisha ry’urubanza ruregwamo DJ Toxxyk, wari witabye Urukiko ku wa 7 Mutarama 2026 hagamijwe kuburanishwa ku bijyanye ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Uyu musore akurikiranyweho ibyaha bine birimo gutwara ikinyabiziga yasinze, kwica bidaturutse ku bushake, gukoresha ibiyobyabwenge ndetse no gutwara imodoka atabifitiye uruhushya. Mu iburanisha, Urukiko rwabanje kumusaba imyirondoro rukanamusomera ibyaha ashinjwa.
DJ Toxxyk yahise abimenyesha ko atari yiteguye gutangira kuburana, avuga ko atarabona dosiye ye mu buryo buhagije bumufasha gusobanukirwa neza ibyo aregwa.
Abanyamategeko bamwunganira bashimangiye ko nubwo babonye dosiye ku wa 6 Mutarama 2026, bakeneye igihe gihagije cyo kuyisesengura no kwitegura neza urubanza.
Bitewe n’izo mpamvu, abunganizi basabye Urukiko ko iburanisha risubikwa bakemererwa iminsi itanu yo kwitegura. Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha, bwavuze ko uregwa afite uburenganzira bwose ateganywa n’amategeko, ariko bunibutsa ko bugomba no kurengera inyungu za rubanda, bityo busaba ko urubanza rusubikwa hadashyirwamo izindi mpamvu zo kongera kurudindiza.
Nyuma yo kumva ibisobanuro by’impande zombi, Urukiko rwemeje ko urubanza rusubikwa, rukazakomereza ku wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama 2026 saa tatu za mu gitondo. Rwanaboneyeho kwibutsa ko kuri iyo tariki nta mpamvu yindi yo gusubika izemerwa.




