• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Urukiko rwategetse ko umugabo wafashe umwana w’imyaka 6 ku ngufu ashahurwa

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 13, 2025
in Amakuru
0
Urukiko rwategetse ko umugabo wafashe umwana w’imyaka 6 ku ngufu ashahurwa
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Urukiko rw’Ubujurire mu Mujyi wa Antananarivo, rwahanishije umugabo gushahurwa (gukatwa udusabo tw’intanga) nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’imyaka itandatu no kugerageza kumwica.

Ibi byemejwe n’Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko rw’Ubujurire, Razafindrakambo Didier, wavuze ko bamuhanishije igihano cyo gufungwa burundu no gushahurwa.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Razafindralambo yavuze ko iki gihano kigamije kuburira abandi bafite imigambi mibi nk’iyo.

Ati “Iki ni igihano kigaragaza ubutabera bukomeye kandi kigamije no gukumira abafite imigambi mibi yo gufata abana ku ngufu.”

Itegeko ryo gushahura abasambanya abana bato ryashyizweho mu 2024 muri iki gihugu, nyuma y’uko imibare y’abana bari munsi y’imyaka 10 bafatwa ku ngufu yiyongereye cyane. Guverinoma yavuze ko iri tegeko rizafasha guhashya ibyo byaha bikorerwa abana bato.

Igihano nk’iki gitangwa mu bihugu bimwe na bimwe ku Isi, birimo Repubulika ya Tchèque n’u Budage, gusa ho ntabwo ari itegeko kubikora ahubwo babikora mu gihe nyiri gukora icyaha abyemeye.

Ahandi iri tegeko rikoreshwa ni muri Leta ya Louisiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ryatangiye gukoreshwa mu2024. Ho umuntu wafashe umwana ku ngufu nta mahitamo aba afite aba agomba gushahurwa.

Hari kandi n’ibindi bihugu bikoresha uburyo bwo guha imiti abakoze ibyaha byo gufata ku ngufu, igatuma ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bugabanuka, ariko ashobora kongera kujya abugira ku rugero byari biriho mbere mu gihe aretse gufata iyo miti.

Ibi bikorwa mu bihugu nka Pologne, Koreya y’Epfo n’ahandi henshi muri Amerika.

Nubwo bimeze gutyo, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeje kwamagana iri tegeko, ivuga ko rica intege uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.

Iyo miryango isaba ko hakongerwa imbaraga mu kurengera abana, gukumira ihohoterwa no gutinyura abahohotewe kugira ngo batange amakuru batikanga.

Previous Post

Nyamasheke: Umukecuru w’imyaka 80 warumaze iminsi 2 yaraguye mu bwiherero yakuwemo akiri muzima

Next Post

RIB yaburijemo umugambi w’umugore washakaga kwicisha umugabo we

Next Post
RIB yaburijemo umugambi w’umugore washakaga kwicisha umugabo we

RIB yaburijemo umugambi w’umugore washakaga kwicisha umugabo we

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved