• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Urukiko rwa Gasabo rwongeye gufata icyemezo ku rubanza rwa Bishop Gafaranga

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
September 15, 2025
in Amakuru
0
Urukiko rwa Gasabo rwongeye gufata icyemezo ku rubanza rwa Bishop Gafaranga
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga yongeye kwitaba Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Nzeri 2025, aho akurikiranyweho ibyaha bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bivugwa ko yakoreye umugore we, Annette Murava, umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Ni urubanza rwatangiye kuburanishwa mu mizi ariko rukongera gushyirwa mu muheezo nyuma y’uko abaregana babisabye, harimo n’uruhande rw’uregwa. Byaherukaga no kubaho mu yandi maburanisha yabanjirije aya, aho byagiye bisabwa n’Ubushinjacyaha n’uregwa, bavuga ko biterwa n’impamvu zijyanye n’imyitwarire n’imibereho myiza y’ababurana, cyane ko ibyo bigarukwaho mu rukiko biba bifite uburemere.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Bishop Gafaranga akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashakanye. Urubanza rwe rwaje gukomera nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwari rwarategetse ko afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, icyemezo cyafashwe ku wa 23 Gicurasi 2025.

Nyuma yo kujurira icyo cyemezo, ku wa 7 Nyakanga 2025 yaburanye imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, aho yavuze ko amakuru avuga ko Murava Annette yagize ibibazo byo mu mutwe atari yo, ashimangira ko inyandiko za muganga zigaragaza ko ari muzima.

Kuri ubu, urubanza rwatangiye kuburanishwa mu mizi, ariko hakomeje inzira yo kuruburanira mu muheezo nk’uko byemejwe n’Urukiko.

Previous Post

The Ben yagabiwe inka na Coach Gael mu birori byo kwerekana umwana wabo byitabiriwe n’abandi bahanzi – Amafoto

Next Post

Abandi bari bateze abageni ku munsi w’ubukwe bwabo bakabasiga ari intere bafashwe bose ndetse n’ibyibwe biragaruzwa

Next Post
Abandi bari bateze abageni ku munsi w’ubukwe bwabo bakabasiga ari intere bafashwe bose ndetse n’ibyibwe biragaruzwa

Abandi bari bateze abageni ku munsi w’ubukwe bwabo bakabasiga ari intere bafashwe bose ndetse n'ibyibwe biragaruzwa

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved