Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa 18 Nyakanga 2025 rwategetse ko Ingabire Victoire Umuhoza afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje ku byaha akurikiranyweho.
Urukiko rwagaragaje ko ibyagezweho mu iperereza bihagije ngo Ingabire akekweho kuba yarakoze ibyaha bitandatu akurikiranyweho, anafungwe by’agateganyo mu gihe akurikiranywe n’ubutabera.
Akurikiranyweho icyaha cyo cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.
Ingabire kandi akurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyo kwigaragambya.
Mu iburanisha ryo ku wa 15 Nyakanga 2025, Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa by’agateganyo, buvuga ko ashobora gutoroka ubutabera, kubera uburemere bw’ibyaha akekwaho no kuba hari n’ibyagezweho mu gihe cy’iperereza bihagije bituma abikekwaho.
Ingabire n’umunyamategeko we, Me Gatera Gashabana, baburanye bahakana ibyaha akurikiranyweho, basaba ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze kuko adashobora gutoroka ubutabera.
Abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa RUD-Urunana bagabye igitero i Musanze mu Ukwakira 2019. Hari umutangabuhamya wavuze ko ishyaka FDU-Inkingi ryayoborwaga na Ingabire ryagiteye inkunga, kandi ko ubwo yashingaga irindi shyaka rya DALFA Umurinzi yagiraga ngo bitagaragara ko yakigizemo uruhare.
Urukiko rwemeje ko ibyagezweho mu iperereza ari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, hashingiwe kuri iki gitero cya RUD-Urunana.
Rwagaragaje ko hari amajwi ya Ingabire aganira na Ntamuhanga Cassien watorotse ubutabera bw’u Rwanda ku mugambi w’uburyo bashobora gutegura imyigaragambyo, nubwo we yabyise ibitekerezo gusa.
Uru rukiko rwashingiye kuri aya majwi, rugaragaza ko ari impamvu ikomeye ituma Ingabire akekwaho icyaha cyo gucura umugambi wo guteza imvururu muri rubanda.
Ku cyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, Urukiko rwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma agikekwaho kuko Ubushinjacyaha bwabigaragarije ibimenyetso.
Urukiko rwasanze hari impamvu zikomeye zituma akwiye gukurikiranwa afunzwe zirimo kuba ibyaha akurikiranyweho bifite ingaruka ku mudendezo w’igihugu.
Rwagaragaje ko kuba Ingabire avuga ko agifite abamufasha kwizihiza umunsi wa ‘Ingabire Day’ kandi ataratanze ibisobanuro by’uwo munsi n’amakaro ufitiye igihugu, no kuba ashobora gushyira mu bikorwa ibikorwa yita ‘ibya politiki’ ari indi mpamvu akwiye gufungwa by’agateganyo.
Urukiko rwagaragaje ko Ingabire aramutse afunguwe by’agateganyo, ashobora gusibanganya ibimenyetso, bikabangamira iperereza rikomeje, cyangwa agatoroka ubutabera.
Ingabire yibukijwe ko afite iminsi itanu yo kujuririra icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo mu gihe yaba cyaba kitamunyuze.
Ingabire Victoire yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki ya 19 Kamena 2025, rubisabwe n’Ubushinjacyaha. Agiye gufungirwa mu igororero rya Nyarugenge, i Mageragere.




