• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Urukiko rwategetse ko Ingabire Victoire afungwa iminsi 30 y’agateganyo

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 18, 2025
in Amakuru
0
Akantu ku Kandi: Ingabire Victoire yahakanye ibyaha aregwa uko ari bitandatu
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa 18 Nyakanga 2025 rwategetse ko Ingabire Victoire Umuhoza afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje ku byaha akurikiranyweho.

Urukiko rwagaragaje ko ibyagezweho mu iperereza bihagije ngo Ingabire akekweho kuba yarakoze ibyaha bitandatu akurikiranyweho, anafungwe by’agateganyo mu gihe akurikiranywe n’ubutabera.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Akurikiranyweho icyaha cyo cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.

Ingabire kandi akurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyo kwigaragambya.

Mu iburanisha ryo ku wa 15 Nyakanga 2025, Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa by’agateganyo, buvuga ko ashobora gutoroka ubutabera, kubera uburemere bw’ibyaha akekwaho no kuba hari n’ibyagezweho mu gihe cy’iperereza bihagije bituma abikekwaho.

Ingabire n’umunyamategeko we, Me Gatera Gashabana, baburanye bahakana ibyaha akurikiranyweho, basaba ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze kuko adashobora gutoroka ubutabera.

Abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa RUD-Urunana bagabye igitero i Musanze mu Ukwakira 2019. Hari umutangabuhamya wavuze ko ishyaka FDU-Inkingi ryayoborwaga na Ingabire ryagiteye inkunga, kandi ko ubwo yashingaga irindi shyaka rya DALFA Umurinzi yagiraga ngo bitagaragara ko yakigizemo uruhare.

Urukiko rwemeje ko ibyagezweho mu iperereza ari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, hashingiwe kuri iki gitero cya RUD-Urunana.

Rwagaragaje ko hari amajwi ya Ingabire aganira na Ntamuhanga Cassien watorotse ubutabera bw’u Rwanda ku mugambi w’uburyo bashobora gutegura imyigaragambyo, nubwo we yabyise ibitekerezo gusa.

Uru rukiko rwashingiye kuri aya majwi, rugaragaza ko ari impamvu ikomeye ituma Ingabire akekwaho icyaha cyo gucura umugambi wo guteza imvururu muri rubanda.

Ku cyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, Urukiko rwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma agikekwaho kuko Ubushinjacyaha bwabigaragarije ibimenyetso.

Urukiko rwasanze hari impamvu zikomeye zituma akwiye gukurikiranwa afunzwe zirimo kuba ibyaha akurikiranyweho bifite ingaruka ku mudendezo w’igihugu.

Rwagaragaje ko kuba Ingabire avuga ko agifite abamufasha kwizihiza umunsi wa ‘Ingabire Day’ kandi ataratanze ibisobanuro by’uwo munsi n’amakaro ufitiye igihugu, no kuba ashobora gushyira mu bikorwa ibikorwa yita ‘ibya politiki’ ari indi mpamvu akwiye gufungwa by’agateganyo.

Urukiko rwagaragaje ko Ingabire aramutse afunguwe by’agateganyo, ashobora gusibanganya ibimenyetso, bikabangamira iperereza rikomeje, cyangwa agatoroka ubutabera.

Ingabire yibukijwe ko afite iminsi itanu yo kujuririra icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo mu gihe yaba cyaba kitamunyuze.

Ingabire Victoire yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki ya 19 Kamena 2025, rubisabwe n’Ubushinjacyaha. Agiye gufungirwa mu igororero rya Nyarugenge, i Mageragere.

Previous Post

Umunyarwanda Mutuyimana Dieudonné azasifira CHAN 2024

Next Post

A Digital Media Startup Growing Up With Millennial Women

Next Post

A Digital Media Startup Growing Up With Millennial Women

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved