• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis rutegeka ko akomeza gufungwa burundu

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 11, 2025
in Amakuru
0
Urukiko Rukuru rwa Kigali rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis rutegeka ko akomeza gufungwa burundu
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwagumishijeho igihano cy’igifungo cya burundu cyari cyarakatiwe Kazungu Denis wahamijwe ibyaha 10, birimo kwica ku bushake, gusambanya ku gahato, iyicarubozo, kwinjira mu makuru ya mudasobwa cyangwa uruhererekane rwa mudasobwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umwanzuro ku bujurire bwa Kazungu wasomwe kuri uyu wa 11 Nyakanga 2025, Urukiko ruhamya ko nta kigomba guhinduka ku mikirize y’urubanza rwa mbere.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije Kazungu ibyaha 10 yaregwaga ku wa 8 Werurwe 2024, aburana ku bujurire ku wa 12 Kamena 2025, asaba kugabanyarizwa igihano, kuko yaburanye yemera ibyaha akanabisabira imbabazi.

Kazungu yahamijwe ibyaha birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubozo, guhisha umurambo no kuwucamo ibice, itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko, kwinjira muri mudasobwa cyangwa mu rusobe bwa mudasobwa ku wa 8 Werurwe 2024 akatirwa gufungwa burundu n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw no gutanga indishyi z’akababaro za miliyoni 30 Frw.

Nyuma y’isesengura, Urukiko Rukuru rwa Kigali rwafashe umwanzuro wo gutesha agaciro ubujurire bwa Kazungu, rugumishaho igihano cy’igifungo cya burundu yakatiwe no gutanga indishyi z’akababaro za miliyoni 30 Frw.

Kazungu yatawe muri yombi muri Nzeri 2023 ubwo abagenzacyaha bavumburaga umwobo yatabyemo imirambo y’abo yemera ko yishe.

Uyu mwobo wari mu gikoni cy’aho yari acumbitse, mu kagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe mu karere ka Gasabo.

Previous Post

Life on the Edge: At home in Mount Agung’s Danger Zone

Next Post

Perezida Paul Kagame yirukanye abakozi barenga 200 ba RCS

Next Post
Perezida Paul Kagame yirukanye abakozi barenga 200 ba RCS

Perezida Paul Kagame yirukanye abakozi barenga 200 ba RCS

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved