• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Avocat uregwa gusambanya umwana wimyaka 15 urubanza rwe rwafatiwe umwanzuro

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 30, 2025
in Amakuru
0
Avocat uregwa gusambanya umwana wimyaka 15 urubanza rwe rwafatiwe umwanzuro
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Urukiko rukuru rwaburanishije mu mizi urubanza ruregwamo Umwunganizi mu mategeko, Me Kanani Boniface, ushinjwa gusambanya umwana w’imyaka 15, ndetse n’umukobwa ukurikiranyweho kuba icyitso muri icyo cyaha.

Iburanisha ryatangiye saa yine za mu gitondo risozwa saa kumi n’imwe z’umugoroba, rikorwa mu muhezo nyuma y’uko Ubushinjacyaha busabye ko abantu bose batari abacamanza, abunganizi n’ababuranyi b’ingenzi basezererwa mu cyumba cy’urukiko, hagamijwe kurengera umwana uvugwaho kuba yarahohotewe.

Related posts

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026
Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko iri tegeko rishyiraho uburyo bwihariye bwo kurinda abana bari munsi y’imyaka y’ubukure igihe hagarukwaho ibyaha byo kubasambanya.

Ku rundi ruhande, abunganira Me Kanani Boniface basabye ko urubanza rurebwa n’abaturage bose, bavuga ko uwo Ubushinjacyaha buvuga ko ari umwana ubu ari mukuru kandi ko urubanza rwatanga isura y’ukuri ku birego byamushyizweho.

Nyuma y’impaka ndende hagati y’impande zombi, Urukiko rwafashe icyemezo ko iburanisha rikomeza ribera mu muhezo.

Amakuru agera ikinyamakuru Umuseke cyamenye ari nacyo dukesha iyi nkuru avuga ko mu gihe Me Kanani Boniface yatangiraga kwisobanura, yaturitse ararira imbere y’abacamanza. Uregwa yasobanuye ko yabitewe n’indwara y’umuvuduko w’amaraso, ariko Ubushinjacyaha buvuga ko ari imvune asanzwe agaragaza buri gihe iyo agezweho n’ibibazo bijyanye n’icyaha ashinjwa.

Mu ibisobanuro byatanzwe n’Ubushinjacyaha, bwasabiye Me Kanani Boniface igifungo cy’imyaka 25, naho umukobwa ukurikiranyweho kuba icyitso mu gusambanya umwana agahanishwa imyaka 10 y’igifungo.

Iburanisha ryayobowe n’Inteko y’abacamanza batatu n’Umwanditsi umwe. Me Kanani yari afite abunganizi batatu, mu gihe urega yari ahagarariwe n’Umwunganizi umwe, nk’uko n’icyitso cyashinjwaga cyari gifite umwunganizi wacyo.

Abashinjacyaha babiri ni bo bari bahagarariye Leta muri uru rubanza.

Urukiko rwatangaje ko umwanzuro uzasomwa ku itariki ya 11 Ugushyingo 2025, saa kenda z’umugoroba.

Previous Post

Ruhango: Umugabo yasanzwe yapfuye nyuma yo gusangira n’inshuti ze mu kabari

Next Post

Abigaragambya basibishije Diamond amafoto yamamaza Samia Suluhu

Next Post
Abigaragambya basibishije Diamond amafoto yamamaza Samia Suluhu

Abigaragambya basibishije Diamond amafoto yamamaza Samia Suluhu

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved