Umwe mubahoze bafite inshingano mu ihuriro AFC/M23 Magloire Paluku yitabye imana arasiwe i Goma.
Uwahoze ari umunyamakuru, akaba n’Umujyanama mu Itumanaho mu Buhuzabikorwa bw’Ihuriro AFC/M23, yarasiwe i Goma ahahita yitaba Imana ku wa Gatatu, tariki ya 10 Ukuboza 2025.
Paluku Magloire Kavunga, wari inshuti ikomeye n’umujyanama wa Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, yarashwe ari mu muhanda mu Mujyi wa Goma— umaze igihe ugenzurwa n’uyu mutwe. Yagejejwe mu Bitaro Bikuru bya Goma aho yakomeje kwitabwaho n’abaganga ariko bikazakurangira ahasize ubuzima.
Yitabye Imana afite imyaka 58, akaba yaravutse ku wa 12 Ukuboza 1966 i Butembo. Paluku yari umwe mu bantu bazwi cyane mu ruganda rw’umuco no mu itangazamakuru mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yamenyekanye nk’umunyamakuru, umwanditsi, umusizi, umucuranzi, umunyarwenya, ndetse n’umushinga wa Radio Kivu 1, imwe mu maradiyo akomeye muri ako karere.
Uretse ibikorwa bye mu itangazamakuru, Paluku yanabaye Umujyanama mu by’umuco n’ubuhanzi muri Minisiteri y’Umuco ya RDC, mbere yo kwinjira mu Ihuriro AFC/M23 akajya mu itsinda ryo mu Buhuzabikorwa bwaryo.
Muri Nyakanga 2024, izina rye ryagaragaye mu rubanza rw’abantu 25 baregewaga imbere y’Urukiko rwa Gisirikare rwa Gombe, barimo Corneille Nangaa n’abayobozi b’igisirikare cya AFC/M23. Bari bakurikiranyweho ibyaha birimo ubugambanyi, kugira uruhare mu bikorwa by’intambara, n’imyivumbagatanyo mu Burasirazuba bwa Congo. Muri uru rubanza, Paluku yakatiwe igihano cy’urupfu.
Ku birebana n’urupfu rwe, amakuru kugeza ubu aracyari macye, kuko uburyo yarashwemo n’ababigizemo uruhare bitaratangazwa mu buryo bweruye.
AFC/M23 yatangaje itangazo ryemeza urupfu rwe, ivuga ko yapfuye ari kwa muganga nyuma yo kuraswa, ndetse ivuga ko hatangiye iperereza rigamije kumenya icyabiteye n’ababigizemo uruhare.




