Nyuma y’imyaka isaga 20 akorana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Umunyamakuru Jean Pierre Kagabo yamaze gusezera kuri uru rwego, ahamya ko agiye gukomereza mu zindi nshingano zitajyanye n’itangazamakuru. Nubwo atatangaje umwuga mushya agiye kwinjiramo, avuga ko azakomeza kugira uruhare mu itangazamakuru mu buryo bushya.
Kagabo yemeza ko atazaca ukubiri n’itangazamakuru burundu, kuko agiye gutangira gukora ibiganiro bya Podcast bizajya bisohokera kuri YouTube Channel ye iherutse gushingwa, yitwa KP Media. Ati:
“Itangazamakuru ni umwuga ushoka mu maraso. Nta bwo washobora kuwuvamo burundu.”
Jean Pierre Kagabo ni umwe mu banyamakuru b’inararibonye mu biganiro bya politiki no gutara inkuru zifite uburemere, by’umwihariko izirebana n’imibereho y’abaturage, ubuvugizi n’iterambere ry’igihugu.
Yakunzwe cyane mu biganiro bya politiki kuri RBA, ndetse ni no mu bantu bakorsheje ibiganiro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Mu byo yibukira ku mwuga we, avuga ko kwakira Perezida wa Repubulika mu kiganiro cyaciye kuri RBA mu mpera za 2019 ari kimwe mu by’ingenzi byamunejeje mu mwuga we. Ati:
“Mu buzima bw’umunyamakuru, kwakira Umukuru w’Igihugu ni ishema n’isomo rikomeye.”
Kagabo yinjiye mu itangazamakuru muri 2003, muri ORINFOR, mbere y’uko ihinduka RBA. Yatangiye atara inkuru akanazitangaza, akomera mu rwego rw’itangazamakuru ryo gutara inkuru ziremereye.
Yagiye gutara no gutangaza inkuru mpuzamahanga mu bihugu bitandukanye birimo Repubulika ya Centrafrique na Mozambique, aho Ingabo z’u Rwanda zari ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro.
Mu nkuru z’igihe cya vuba yamenyekaniyeho, harimo iyo yakoze mu Burasirazuba bwa DR Congo, mu mujyi wa Goma n’utundi duce duherereye mu nkengero zawo, ubwo umutwe wa AFC/M23 wari uherutse gufata uwo mujyi. Uyu munyamakuru yageze mu bice byari bikirimo umwuka w’intambara birimo n’ahitwa Mubambiro.
Gusezera kwe ku itangazamakuru rya RBA biratangira isura nshya ku rugendo rwe, ariko nta gushidikanya ko izina rye rizakomeza kumvikana mu biganiro n’ubusesenguzi bwimbitse, cyane cyane binyuze ku muyoboro wa youtube ye aherutse gushinva yitwa KP Media Podcast.





