• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Umwe mu banyamakuru bakomeye bo kuri RBA yasezeye

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
November 6, 2025
in Amakuru
0
Umwe mu banyamakuru bakomeye bo kuri RBA yasezeye
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Nyuma y’imyaka isaga 20 akorana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Umunyamakuru Jean Pierre Kagabo yamaze gusezera kuri uru rwego, ahamya ko agiye gukomereza mu zindi nshingano zitajyanye n’itangazamakuru. Nubwo atatangaje umwuga mushya agiye kwinjiramo, avuga ko azakomeza kugira uruhare mu itangazamakuru mu buryo bushya.

Kagabo yemeza ko atazaca ukubiri n’itangazamakuru burundu, kuko agiye gutangira gukora ibiganiro bya Podcast bizajya bisohokera kuri YouTube Channel ye iherutse gushingwa, yitwa KP Media. Ati:

Related posts

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026
Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026

“Itangazamakuru ni umwuga ushoka mu maraso. Nta bwo washobora kuwuvamo burundu.”

Jean Pierre Kagabo ni umwe mu banyamakuru b’inararibonye mu biganiro bya politiki no gutara inkuru zifite uburemere, by’umwihariko izirebana n’imibereho y’abaturage, ubuvugizi n’iterambere ry’igihugu.

Yakunzwe cyane mu biganiro bya politiki kuri RBA, ndetse ni no mu bantu bakorsheje ibiganiro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Mu byo yibukira ku mwuga we, avuga ko kwakira Perezida wa Repubulika mu kiganiro cyaciye kuri RBA mu mpera za 2019 ari kimwe mu by’ingenzi byamunejeje mu mwuga we. Ati:

“Mu buzima bw’umunyamakuru, kwakira Umukuru w’Igihugu ni ishema n’isomo rikomeye.”

Kagabo yinjiye mu itangazamakuru muri 2003, muri ORINFOR, mbere y’uko ihinduka RBA. Yatangiye atara inkuru akanazitangaza, akomera mu rwego rw’itangazamakuru ryo gutara inkuru ziremereye.

Yagiye gutara no gutangaza inkuru mpuzamahanga mu bihugu bitandukanye birimo Repubulika ya Centrafrique na Mozambique, aho Ingabo z’u Rwanda zari ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro.

Mu nkuru z’igihe cya vuba yamenyekaniyeho, harimo iyo yakoze mu Burasirazuba bwa DR Congo, mu mujyi wa Goma n’utundi duce duherereye mu nkengero zawo, ubwo umutwe wa AFC/M23 wari uherutse gufata uwo mujyi. Uyu munyamakuru yageze mu bice byari bikirimo umwuka w’intambara birimo n’ahitwa Mubambiro.

Gusezera kwe ku itangazamakuru rya RBA biratangira isura nshya ku rugendo rwe, ariko nta gushidikanya ko izina rye rizakomeza kumvikana mu biganiro n’ubusesenguzi bwimbitse, cyane cyane binyuze ku muyoboro wa youtube ye aherutse gushinva yitwa  KP Media Podcast.

Kagabo agikora kuri RBA

 

Previous Post

Rutsiro: Imbwa z’inyagasozi zigeze habi abaturage

Next Post

Gisozi: Umugore bivugwa ko yicuruzaga yasanzwe mu ishyamba yapfuye yakuwemo n’imyenda

Next Post
Gisozi: Umugore yacunze umugabo n’umwana we baryamye abamenaho amavuta yatuye

Gisozi: Umugore bivugwa ko yicuruzaga yasanzwe mu ishyamba yapfuye yakuwemo n'imyenda

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved