• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Umwanya wo muri Stade ya Huye wicaragamo Mukanemeye ‘Mama Mukura’ witabye Imana, nta muntu uzajya uwicaramo igihe Mukura yakinnye

OMEGA BOY by OMEGA BOY
August 6, 2025
in Amakuru, Imikino
0
Umufana ukomeye w’Ikipe ya Mukura waruzwi nka ‘Mama Mukura’ yitabye Imana
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Ubuyobozi bwa Mukura VS bwatangaje ko umwanya wo muri Stade ya Huye wicaragamo Mukanemeye Madeleine uzwi nka ‘Mama Mukura’ witabye Imana, nta muntu uzajya uwicaramo igihe iyi kipe yakiriye imikino.

Ibi byatangajwe na Visi Perezida wa Mukura VS, Mutuyimana Jean Paul, mu muhango wo gushyingura Mama Mukura wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Kanama 2025.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Ni umuhango wabereye mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Save, ari naho uyu mukecuru yari atuye, witabirwa n’abakunzi b’umupira w’amaguru n’umuryango mugari wa Mukura Victory Sport.

Visi Perezida wa Mukura VS, Mutuyimana Jean Paul, yatangaje ko aho Mama Mukura yakundaga kwicara muri Stade ya Huye, nta wundi uzongera kuhicara igihe iyi kipe yo mu Karere ka Huye ari yo yakiriye imikino.

Ati “Bitewe n’amateka afitanye na Mukura VS n’urugendo twakoranye, twarababaye tucyumva inkuru y’akababaro. Twagize igitekerezo ko mu kumuha icyubahiro n’agaciro akwiye, twareba umwanya yakundaga kwicaramo kuko twari tubizi ko udahinduka.”

“Tuzajya tuwubika ku buryo nta wundi mufana uzongera kuwicaramo mu rwego rwo kumuha icyubahiro akwiye mu rugendo yagendanyemo n’ikipe ye yihebeye ya Mukura. Bibaye byiza umwanya wa Madeleine wagakwiriye kuba uhari no ku mikino y’Ikipe y’Igihugu.”

Mutuyimana kandi yashimiye byimazeyo Hakim Sahabo wagize uruhare mu guherekeza uyu mubyeyi, bitewe n’umubano bagiranye ubwo abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu bajyaga kumusura.

Mukanemeye w’imyaka 103 avuga ko ubusanzwe ikipe afana kandi akunda ari Mukura VS ariko akunze no gukurikira amakuru y’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Previous Post

Perezida w’u Burundi yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya

Next Post

Musanze: Deregiteri w’ishuri yataye ‘diplôme’ z’abanyeshuri

Next Post
Musanze: Deregiteri w’ishuri yataye ‘diplôme’ z’abanyeshuri

Musanze: Deregiteri w'ishuri yataye ‘diplôme’ z'abanyeshuri

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved