Umuhungu na se bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abakobwa babiri bakiri bato ntibemeye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana (Nyanza) cyategetse ko bafungwa by’agateganyo, ahubwo bahise bakijuririra mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye.
Ni urubanza ruregwamo Claver w’imyaka 66 hamwe n’umuhungu we Tuyishime ufite imyaka 25, bashinjwa gusambanya abakobwa babiri bafite imyaka 17 na 16. Urukiko rw’Ibanze rwafashe icyemezo cyo kubafunga iminsi 30 mu gihe iperereza rikomeje.
Gusa aba bombi ntibanyuzwe n’icyo cyemezo, bahita bajurira bavuga ko hari raporo z’abaganga zishobora kubagaragaza nk’inzirakarengane, kuko bivugwa ko zerekana ko abo bana basambanyijwe. Kuri ubu bafungiwe mu igororero rya Huye.
Ibyaha baregwa bikekwa ko byabereye mu Mudugudu wa Gakenyeri A, Akagari ka Nyanza, mu Murenge wa Busasamana, aho abo bana bajyaga gukorera Claver wari ufite akabari n’ubucuruzi bw’amandazi.
Abashinjacyaha bavuga ko abakobwa bajyaga gucururiza ayo mandazi ahantu hatandukanye ku manywa, nijoro bagataha mu nzu bari barahawe na Claver, ariko bakajya bahohotererwa na Claver n’umuhungu we babasimburanaho.
Ubuhamya bw’abana bwerekana ko iyo bageragezaga kwanga, babateraga ubwoba bababwira ko nibatabyemera bazabica. Bavuga kandi ko Claver yabashoraga no ku bandi bagabo akabaka amafaranga, nyamara bo atabahaye ibyo bari baramwemereye. Ibyo byose ngo byabaye mu minsi itandatu yikurikiranya.
Ariko Claver na Tuyishime bamaganye ibyo bashinjwa, bavuga ko ari ibinyoma n’akagambane. Umunyamategeko wabo Me Mpayimana Jean Paul yasobanuye ko bidashoboka ko umusaza nka Claver yaba yarashoboye gusambanya abana, akabisimburanaho n’umuhungu we mu cyumba kimwe nijoro. Yongeyeho ko ibyo byose ari ibitekerezo by’imfabusa bidakwiye guhabwa agaciro.
Niba nta mpinduka zibaye, urubanza rw’ubujurire ku cyemezo cyo kubafunga by’agateganyo ruzatangira kuburanishwa muri uku kwezi.
IVOMO:Umuseke




