Kuri uyu wa Gatandatu, umutwe wa Twirwaneho ukorana n’ihuriro AFC/M23 wagaragaye winjiye mu gace ka Kipupu, gaherereye muri Gurupema des Bashimukindje, mu misozi ya teritwari ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Aka gace kabarizwamo icyicaro cya Segiteri ya Itombwe.
Amakuru aturuka mu baturage avuga ko abarwanyi ba Twirwaneho bageze muri Kipupu ku manywa, baturutse mu gace ka Mikenge. Ibi byabaye nyuma y’iminsi mike ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’iz’u Burundi, zitakaje umujyi wa Uvira mu mirwano iheruka kubera muri ako karere.
Umuturage umwe waganiriye na ACTUALITE.CD yavuze ko abaturage batunguwe no kubona abo barwanyi bafite intwaro nyinshi binjiye muri Kipupu, bituma bamwe mu baturage bahitamo guhunga. Gusa yavuze ko kwinjira kwa Twirwaneho kwabaye mu mutuzo, nta kurasana kwabaye.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abarwanyi ba Twirwaneho bagenda ku murongo umwe, mu ituze, nta magambo menshi ndetse nta rusaku rw’imbunda.
Ibi bibaye mu gihe ihuriro AFC/M23 rikomeje gushyirwaho igitutu n’amahanga nyuma yo kwigarurira umujyi wa Uvira. Icyakora, ibi bibera mu rwego mpuzamahanga rwiganjemo ibiganiro, aho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hasinyiwe amasezerano y’amahoro hagati ya Congo n’u Rwanda, mu gihe AFC/M23 nayo ikomeje ibiganiro na Leta ya Congo bibera i Doha muri Qatar.
AFC/M23 ivuga ko amasezerano yasinyiwe i Washington DC atayireba, kuko ngo yibanda ku mubano w’u Rwanda na Congo, aho idafata ku mizi ibibazo by’umutekano n’imiyoborere biri imbere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.




