• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Umusirikare w’Afurika y’Epfo yavuze ubugambanyi bakorewe n’ingabo za FARDC bikabaviramo gutsindwa na M23

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
January 14, 2026
in Amakuru
0
Umusirikare w’Afurika y’Epfo yavuze ubugambanyi bakorewe n’ingabo za FARDC bikabaviramo gutsindwa na M23
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umwe mu basirikare b’Ingabo za Afurika y’Epfo (SANDF) bari mu butumwa bwo gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatangaje ubuhamya bukomeye ku bibazo bikomeye we na bagenzi be bahuye na byo, birimo kugambanirwa n’ingabo za FARDC, bigakurikirwa n’intsindwa bakorewe n’umutwe wa M23.

Ubu buhamya yabunyujije mu kinyamakuru Defence Web, aho yagaragaje ko nubwo hashize amezi menshi avuye mu gace ka Sake, ibihe bibi yahanyuzemo bikomeje kumubangamira mu mitekerereze, ku buryo atinya ko ashobora kugira ihungabana ryo mu mutwe rirambye mu gihe atabona ubuvuzi bukwiye.

Related posts

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026
Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026

Uyu musirikare yasobanuye ko boherejwe muri RDC nyuma yo kubimenyeshwa mu mpera za 2023, ubwo bari mu myitozo ya gisirikare ngarukamwaka izwi nka Vukuhlome, yabereye mu Ntara ya Northern Cape.

Icyo gihe babwiwe ko bagiye mu gikorwa cyiswe Operation Thiba, cyari kigamije kugarura amahoro binyuze mu mbaraga za gisirikare, atari ubutumwa busanzwe bwo kubungabunga amahoro.

Yavuze ko nubwo bari barateguwe mu bya tekiniki n’imyitozo, bageze muri RDC babura ibikoresho by’ibanze birimo impuzankano zuzuye, inkweto za gisirikare, intwaro ziremereye, amasasu ya mortier ya milimetero 60, amakoti atuma amasasu adatobora umubiri, ingofero n’ibindi bikoresho by’ingenzi ku musirikare uri ku rugamba.

Icyiciro cya mbere cy’ingabo za SANDF cyageze muri RDC ku wa 2 Gashyantare 2024, ariko kibura ibikoresho by’ingenzi, ikibazo cyakomeje no ku byiciro byakurikiyeho.

Uyu musirikare yavuze ko ku wa 14 Gashyantare 2024, igisasu cya missile cyarashwe ku kigo cya Sake gihitana umwe mu bayobozi babo n’umushoferi, ibintu byateye abasirikare umujinya n’ishavu, batekereza ko bazihorera vuba.

Yasobanuye uko ku wa 22 Werurwe 2024, ubwo bari bagiye kuva i Goma berekeza i Sake, bagabweho ibitero bya mortier hafi y’ikigo cy’impunzi cya Mugunga, aho bamwe mu basirikare bafashe ibyo bitero nk’aho bari mu ntambara ikomeye nk’iyo muri Ukraine.
Uyu musirikare yagaragaje ko bageze i Sake basanze ikigo kiri mu kavuyo k’abantu biruka bashaka aho bakinga umusaya.

Yongeyeho ko imodoka z’intambara bari bafite zari nke kandi zimwe zidashoboye gukoreshwa, intwaro bakoresha ntizifite ubushobozi bugezweho bwo gukora nijoro, bigatuma barushaho kwibasirwa.

Yavuze ko na sisitemu yo kurinda ikirere ya Skyshield bagejejweho bitinze kandi ituzuye, bimwe mu bikoresho byayo bikaguma i Goma. Ku bwe, iyo iyo sisitemu iza gushyirwa neza i Sake, hari ubuzima bwinshi bw’abasirikare bwari kurokoka.

Ikibazo cy’itumanaho na cyo cyari gikomeye, kuko amaradiyo ya Kenwood bakoreshaga yashoboraga guhagarikwa n’umwanzi byoroshye. Yavuze ko mu gico cyabereye i Kimoka ku wa 30 Gicurasi, itumanaho ryabo ryahise ribura burundu.

Uyu musirikare yanenze ko n’abari bashinzwe ubutasi (recce) batigeze bahabwa ibikoresho bihagije, ibintu byatumye batamenya kare imigambi ya M23 yo kwigarurira Sake n’utundi duce twari dufite agaciro gakomeye ku rwego rw’intambara.

Ikindi kibazo gikomeye yavuze ni uko nta bufasha bwo mu kirere bwari buteganyijwe mu gihe cy’ibyihutirwa, cyane cyane mu gutwara abakomeretse bikabije bajyanwa kwa muganga.

Ikigo cya Sake: ahabaye indiri y’akaga
Uyu musirikare yavuze ko aho ikigo cya Sake cyari cyubatse byari amakosa akomeye ya gisirikare, kuko cyari cyoroshye kwinjirwamo n’umwanzi, unyuze mu baturage no mu masoko. Yavuze ko hari abaturage bafashaga umwanzi gutanga amakuru no kwinjira mu bigo by’ingabo.

Yagaragaje ko ubwiherero bwari buke, amahema yegeranye cyane ku rukuta ku buryo byoroshye guterwaho gerenade, ububiko bw’amasasu n’ivuriro bigashyirwa ahatari ho, amahema akinjiramo amazi, ndetse aho bafatiraga amafunguro hakaba hatameze neza.

Ku bwe, ubutumwa bwo gufasha RDC bwahise bunanirana bitewe n’imitegurire mibi, imiyoborere idahwitse n’ingamba zitubahirije amahame ya gisirikare.

Yavuze ko ibintu byarushijeho kuba bibi nyuma y’imirwano yamaze iminsi ine guhera ku wa 23 Mutarama, igahitana abasirikare 14 ba SANDF. Yemeje ko nyuma yo gufatwa kwa Sake na Goma, abasirikare bari basigaye babaye nk’imbohe, bakajya bafungura rimwe ku munsi nubwo hari amafaranga yari yaragenewe ibiribwa.

Mu buhamya bwe, uyu musirikare yavuze ko FARDC, aho kubafasha, yabagambaniye. Yemeje ko hari abasirikare ba FARDC bafatanyije na M23, abandi bakagurisha ibikoresho byabo, bamwe bagahunga imirwano, ibintu byose bigaragaza imyitwarire idakunda igihugu.

Yagize ati Leta ya RDC ikwiye gushora imbaraga mu kubaka igisirikare gifite ireme, kwita ku mibereho y’abasirikare no gucunga neza umutungo wa Leta aho kuwusesagura ku bacancuro.

Yasoje avuga ko we na bagenzi be babonye amahano menshi, arimo gutwara bagenzi babo bakomeretse bikabije, gukusanya ibisigazwa by’imirambo no kubona urupfu ruri hafi buri munsi.

Yavuze ko bageze muri Afurika y’Epfo bahawe iminota mike yo kuganirizwa n’inzobere mu mitekerereze, bigaragaza ko igisirikare cyabo kititaye ku buzima bwo mu mutwe bw’abasirikare.

Yongeyeho ko kugeza ubu nta muhango wo guha imidari abagize ubutumwa bwa SAMIDRC wabaye, ndetse hakaba hari n’abatarishyurwa amafaranga bakoresheje mu butumwa.

Previous Post

Dj Toxxyk mu byaha bine aregwa yemeye bibiri ibindi abitera utwatsi

Next Post

Ingabo z’Abarundi zakubitiwe muri Minembwe

Next Post
Ingabo z’Abarundi zakubitiwe muri Minembwe

Ingabo z'Abarundi zakubitiwe muri Minembwe

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved