Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), watangaje ko kuva kwa AFC/M23 mu buryo butunguranye mu Mujyi wa Uvira, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ku itariki ya 17 Mutarama 2026, byasize abasivili mu bibazo bikomeye by’umutekano, cyane cyane kubera ibikorwa by’imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo.
Nk’uko HRW ibivuga, ku gicamunsi cyo ku wa 18 Mutarama, Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo zongeye kwinjira mu Mujyi wa Uvira, nyuma y’uko AFC/M23 yari imaze ukwezi kurenga iwugenzura hanyuma ikawuvamo.
HRW ivuga ko Wazalendo, ifite amateka akomeye yo guhohotera abasivili, ikomeje gufashwa n’ingabo za Leta.
Clémentine de Montjoye, Umushakashatsi Mukuru wa Human Rights Watch mu Karere k’Ibiyaga Bigari, yavuze ko kuba ingabo za Leta zihari zonyine bidahagije mu kurinda abaturage.
Ati: “N’iyo ingabo za Congo zaba zihari, ntibizaba bihagije mu gihe Wazalendo ikomeje gufashwa cyangwa kwihanganirwa mu bikorwa byo guhohotera abasivili.”
Yongeyeho ko Leta ya Congo ikwiye gufata ingamba zihuse zo kugarura umutekano no kurinda abaturage bose nta vangura, by’umwihariko Abanyamulenge.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na HRW, ryashingiye ku buhamya bw’abatangabuhamya no ku isesengura ry’amafoto na videwo byafatiwe muri Uvira, hagaragajwe ibikorwa by’ubusahuzi bukabije byabaye nyuma y’uko AFC/M23 ivuye muri uyu mujyi. Harimo gusahura no gusenya ingo z’abaturage, amaduka, insengero, inyubako za Leta, ndetse n’ingo z’Abanyamulenge.
HRW ivuga ko yemeje aho amashusho yafatiwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya geolocalisation, agaragaza abantu bambaye imyenda ya gisivili basahura urukiko rw’umujyi, itorero ry’Abametodisiti risengerwamo n’Abanyamulenge, resitora zitandukanye, inyubako z’ibiro bya Leta ndetse n’icyambu cya Kalundu.
Amakuru aturuka muri Uvira agaragaza ko abantu benshi bakomeretse muri ibi bikorwa by’urugomo, mu gihe HRW ikomeje gukora iperereza ku makuru avuga ko hari abasivili bishwe kuva AFC/M23 yavaga muri uyu mujyi.
Umwe mu baturage ba Uvira yabwiye HRW ati: “Umutekano wacu uraduhangayikishije cyane. Hari abasirikare cyangwa abarwanyi ba Wazalendo bazenguruka mu mihanda basaba abantu telefoni zabo, kandi hari aho byarangiye barashwe.”
Human Rights Watch ivuga kandi ko yakiriye amakuru yizewe avuga ko imitwe ya Wazalendo yabujije abaturage guhungira mu gace ka Hauts Plateaux, kagizwe n’imisozi miremire iri muri teritwari za Fizi, Mwenga na Uvira. Ibi byateye abaturage impungenge zo kumenya inzira zizewe banyuramo, cyane cyane mu gihe umupaka uhuza Congo n’u Burundi ugikomeje gufungwa.
HRW irasaba Leta ya Congo gufata ingamba zifatika zo guhagarika ibikorwa by’imitwe yitwara gisirikare, gukurikirana abakoze ihohoterwa, no kurinda abasivili bose hubahirizwa amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu.




