Umuraperi w’icyamamare muri Amerika, Shawn Carter uzwi nka Jay-Z, yongeye kwandika amateka yo kubabariwe mukire wambere utunze agatubutse ku Isi. Ikinyamakuru Forbes cyatangaje ko ari we muhanzi uyoboye isi mu butunzi, aho afite agaciro ka miliyari 2.5$.
Uretse injyana ye yamamaye ku isi, Jay-Z yamaze kuba n’umushoramari ukomeye. Yashoye imari mu ruganda rukora champagne yitwa Ace of Spades, mu ruganda rwa cognac D’Ussé, anakuramo inyungu mu kugurisha urubuga rwa muzika rwa Tidal.
Yongera kuri ibyo ibikorwa by’imyambaro ya Rocawear, imiturire, amahoteli, ikoranabuhanga n’imishinga mito y’abashoramari.
Naho ku ruhande rw’abagore, Forbes yemeje ko Taylor Swift akiri ku isonga, aho umutungo we ugeze kuri miliyari 1.6$. We akaba ari na we muhanzi wa mbere wageze ku rwego rwa miliyari binyuze gusa ku bihangano bye no ku bitaramo, bitandukanye n’abandi benshi bagiye bifashisha n’ishoramari rindi.
Ibi byerekana neza ko umuziki ubu ufatwa nk’urwego rufasha abahanzi guhindura impano yabo imari, aho kuyigumisha mu gususurutsa gusa.




