Fireman ahamya ko impinduka mu buzima bwe zijyana n’ubwiyongere bw’inshingano zamusunikiye mu gukura amaboko mu mifuka ku buryo yinjiye mu mwuga wo guhuza abashaka kugura ubutaka n’ababugurisha (ubukomisiyoneri).
Ibi uyu muraperi yabigarutseho ubwo ikinyamakuru IGIHE cyamusuraga Murenge wa Ririma mu Karere ka Bugesera aho yari ari gukorera akazi ke gashya ko kuranga ubutaka.
Fireman avuga ko kwinjira muri ubu bucuruzi byatewe n’uko yari amaze kwitekerezaho akabona ko uko imyaka yiyongera ariko n’inshingano ziyongera mu buzima bwe.
Ati “Iyo ugenda ukura inshingano zikiyongera niko ugenda ukenera kwaguka, uko byagenda kose ugenda ushakisha hanyuma ugahitamo ikikubereye wakora.”
Uyu muraperi wujuje amezi abiri yinjiye mu kazi k’ubukomisiyoneri, yavuze ko kuba icyamamare bitabangamira akazi ke.
Ati “Hamwe n’ukuntu ugenda ukura, inshingano ziyongera uhura n’ibintu byinshi bituma ufata imyanzuro yo kureka ikintu kimwe wiziritsemo ugashaka n’ahandi washakishiriza mu rwego rwo gukemura ibibazo.”
Fireman yemeza ko yahisemo kwinjira mu bucuruzi bw’ubutaka kuko yasanze butajya buhomba.
Uyu muraperi uhamya ko aka kazi ntaho kazabangamira umuziki we, ati “Njye umuziki umbamo […] kuba umuntu yakora n’akandi kantu ku ruhande uretse n’ibi n’ibindi umuntu yabikora kandi bikagenda neza.”
Fireman avuga ko abantu bakwiye kurenga imyumvire y’uko abahanzi cyangwa abaraperi batagira ibindi bintu bikorera kuko nabo ari abantu.
Ikindi Fireman ahamya ko cyatumye afata icyemezo cyo kwinjira muri ubu bucuruzi, ni uko abenshi babukorera ku mbuga nkoranyambaga.
Ati “Niba umuntu akora arwariza ku bantu 1000 bamukurikira kandi agacuruza, uhita wibaza ngo noneho nka njye w’umuhanzi ufite abantu ibihumbi mirongo mbigiyemo sinacuruza neza?”
Fireman yakanguriye abahanzi kumva ko bakwiye kwikorera, kuko umuhanzi wikorera bimworohera kwamamaza ibikorwa bye cyane ko usanga abacuruzi banyuranye bifuza kubakoresha mu kwamamaza ibicuruzwa byabo.



![Umujyi wa Kigali watangiye kwifashisha imodoka ikoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gukubura no gukoropa imihanda [Amafoto]](https://edia.rw/wp-content/uploads/2025/06/Care-1024x682-1-75x75.jpg)
