Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi bwemeje ko umurambo wa Musirikare Obed, umusore wari warohamiye mu mugezi wa Rusizi, wamaze kugezwa mu Rwanda nyuma yo kuboneka mu gihugu cy’u Burundi.
Musirikare Obed, w’imyaka 31, yakiniraga ikipe ya Muganza Training Center, ikina mu cyiciro cya gatatu mu Rwanda, ndetse yanakoraga mu ruganda rwa CIMERWA. Yarohamye ku wa 24 Ukwakira 2025, ubwo yageragezaga kwambuka umugezi wa Rusizi ava mu Rwanda ajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukina umukino wa gicuti.
Umurambo we wahise utwarwa n’amazi, uza kuboneka mu Burundi, mu gace ka Buganda. Nyuma yo kurohorwa n’inzego z’ubuyobozi bwaho, wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ubuntu biherereye i Bujumbura, aho Abarundi batangaje ko uwakumva ari uwawe ashobora kuwujya gufata.
Ku wa 27 Ukwakira, umuryango wa nyakwigendera, inshuti n’abayobozi batandukanye bari bamaze gutegura umuhango wo gushyingura, ndetse n’imva yari imaze gutegurwa.
Icyakora, ubwo bari ku mupaka wa Ruhwa bategereje ko umurambo uzanwa mu Rwanda, babwiwe ko woherejwe usubizwa inyuma n’inzego za polisi z’u Burundi, zisaba ko habanza gukorwa inyandiko zisobanura neza ikibazo.
Umuryango wa Musirikare wahise usaba ubuvugizi ku buyobozi bw’Akarere ka Rusizi, ndetse n’Umurenge wa Bugarama wandikira ubuyobozi bw’Intara ya Bujumbura gusaba ko umurambo woherezwa mu Rwanda.
Nyuma y’iminsi ibiri y’ategereza, ku wa 29 Ukwakira 2025, nibwo umurambo wagejejwe ku mupaka wa Ruhwa. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama yemeje ko “umurambo wageze mu Rwanda saa yine za mu gitondo” kandi ko “ugiye guhita ushyingurwa.”
Nyakwigendera Musirikare Obed yibukirwaho kuba yari umukinnyi ukunda siporo, ukorana umurava n’umwete, kandi wakundwaga n’abamumenye bose.






