• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Umunyarwanda Cardinal Antoine Kambanda ni umwe muba Cardinal 120 bemerewe gutora no gutorerwa kuba Papa

OMEGA BOY by OMEGA BOY
April 21, 2025
in Amakuru
0
Umunyarwanda Cardinal Antoine Kambanda ni umwe muba Cardinal 120 bemerewe gutora no gutorerwa kuba Papa
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Cardinal Antoine Kambanda ari mu bazitabira amatora ya Papa mushya uzasimbura Papa Francis witabye Imana ku wa 21 Mata 2025, ku myaka 88 y’amavuko nyuma y’igihe yari amaze arwaye indwara z’ubuhumekero.

Papa Francis yari amaze imyaka 12 ayobora Kiliziya Gatolika ku Isi kuko yatorewe uyu mwanya mu 2013.

Related posts

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026
Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026

Ni ubwa mbere mu mateka Umunyarwanda azagaragara mu batora Papa ndetse nawe afite amahirwe yo kuba mu batorwa.

Ku wa 28 Ugushyingo 2020 ni bwo Papa Francis yagize Antoine Kambanda, Cardinal. Yahise aba Cardinal wa mbere ubayeho mu Rwanda.

Nyuma y’urupfu rwa Papa Francis, hazabaho inama y’abepiskopi batoranyijwe kugira ngo hatorwe Papa mushya.

Iyi nama bivugwa ko izaba hagati ya 6 na 11 Gicurasi 2025, ikazabera muri Chapelle Sixtine i Roma, nk’uko amategeko ya kiliziya abiteganya.

Mu ba Cardinal barenga 120 bemerewe gutora, harimo na Cardinal Antoine Kambanda.

By’umwihariko Cardinal Antoine Kambanda azatora Papa mushya kuko aba-Cardinal babyemerewe ari abari munsi y’imyaka 80 mu gihe afite imyaka 67 y’amavuko.

Nubwo bidakunze kubaho kenshi, nta tegeko ribuza Cardinal uwo ari we wese gutorerwa kuba Papa, bivuze ko Antoine Cardinal Kambanda yujuje ibisabwa kugira ngo abe nawe yatorerwa kuba Papa.

Uwatowe iyo amaze kwemera ko yiteguye inshingano zo kuba Papa, ahatwikirwa impapuro z’itora bakora ku buryo bongeramo ibintu bituma hazamuka umwotsi w’umweru. Umu-Cardinal uyoboye abandi asohoka hanze agatangaza ati “habemus papam” bivuze ngo “Dufite Papa”.

Previous Post

Équateur: Polisi yataye muri yombi abantu bagabye igitero ahaberaga imirwamo y’amasake

Next Post

Aba-Cardinal bose berekeje i Vatican gutegura umuhango wo gushyingura Papa Francis

Next Post
Aba-Cardinal bose berekeje i Vatican gutegura umuhango wo gushyingura Papa Francis

Aba-Cardinal bose berekeje i Vatican gutegura umuhango wo gushyingura Papa Francis

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved