• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umunyamakurukazi Tessy yasezeranye imbere y’imana -Amafoto

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
January 10, 2026
in IMYIDAGADURO
0
Umunyamakurukazi Tessy yasezeranye imbere y’imana -Amafoto
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umunyamakuru uzwi mu itangazamakuru nyarwanda, Kayitesi Yvonne wamamaye nka Tessy, yasezeranye imbere y’Imana n’umuhanzi w’indirimbo za Rap, Hakizimana Ishimwe Agappe, uzwi cyane ku izina rya Shizzo.

Uyu muhango wabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo, ukurikira igikorwa cyo gusaba no gukwa cyabereye muri iyo nyubako, byose bibera hamwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026.

Related posts

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

February 6, 2026
Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

February 3, 2026

Mbere y’uyu muhango w’imbere y’Imana, aba bombi bari bamaze gusezerana mu mategeko, mu gikorwa cyabereye mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, ku wa 8 Mutarama 2026, bityo bashyira iherezo ku rugendo rwabo rwo gusezerana mu buryo bwemewe n’amategeko n’imigenzo.

Inkuru y’urukundo rw’uyu munyamakuru n’uyu muraperi yatangiye kumvikana mu 2024, ariko mu 2025 ni bwo yatangiye kujya ahabona ku mugaragaro. Muri uwo mwaka, bakoze imihango itandukanye iganisha ku kurushinga, irimo kwambikana impeta y’urukundo ndetse no gufata irembo iwabo wa Tessy.

Ubu, aba bombi binjiye ku mugaragaro mu buzima bushya bw’urushako, bakaba bashimangiye isezerano ryabo haba imbere y’amategeko ndetse n’imbere y’Imana.

 

Previous Post

AFC/M23 yatumiwe muri Angola ibisabwe na Tshisekedi

Next Post

APR FC yigaranzuye Rayon Sports iyitsinda idakozemo bituma yegukana igikombe

Next Post
APR FC yigaranzuye Rayon Sports iyitsinda idakozemo bituma yegukana igikombe

APR FC yigaranzuye Rayon Sports iyitsinda idakozemo bituma yegukana igikombe

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved