Umunyamakuru w’inararibonye mu Rwanda, Sylivanus Karemera, yagizwe Umuyobozi Mushya wa KT Radio 96.7 FM, nyuma y’umwaka umwe avuye mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), aho yari yarahagaritswe mu mavugurura yakozwe mu mpera za 2024.
Izi nshingano nshya azazitangira ku mugaragaro tariki ya 01 Gashyantare 2026, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Kigali Today, ikigo kibarizwamo iyi radiyo.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Mutarama 2026, Kigali Today yatangaje ko yishimiye kwakira Karemera, igaragaza icyizere ifitiye ubunararibonye n’ubuhanga bwe mu itangazamakuru.
Iryo tangazo rigira riti: “Tunejejwe no gutangaza ishyirwaho rya Sylivanus Karemera nk’Umuyobozi Mushya wa KT Radio 96.7 FM. Afite uburambe bw’imyaka irenga 18 mu itangazamakuru ry’isakazamajwi n’amashusho.”
Ubuyobozi bwa Kigali Today bwongeyeho ko Karemera azanye ubumenyi bukomeye mu gutegura no guhanga ibiganiro, gukurura no kwagura umubare w’abayoboke, ndetse n’ubushobozi bwo guteza imbere itumanaho rinyuze mu itangazamakuru.
Bwemeje kandi ko buyobowe n’icyizere ko, binyuze mu miyoborere ye, KT Radio izakomeza gukomera no kwagura uruhare rwayo mu gutanga amakuru yizewe, ibiganiro byubaka sosiyete n’imyidagaduro itandukanye.
Sylivanus Karemera azwi cyane nk’umwe mu banyamakuru bamaze igihe kinini bakorera RBA, aho yamaze imyaka irenga 10, cyane cyane mu ishami ry’amakuru. Yanamenyekanye cyane mu biganiro byatambukaga mu rurimi rw’Ikiswahili.
Mu kwezi k’Ugushyingo 2024, Karemera yari mu bakozi 12 basezerewe muri RBA, benshi muri bo bakaba bari mu myanya y’ubuyobozi, mu rwego rw’amavugurura yari yatangajwe n’iki kigo.





