Urukiko ruherereye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwafashe icyemezo gikomeye gishobora guhindura uko imanza zijyanye n’imbuga nkoranyambaga zikorwa mu minsi iri imbere.
Urwo rukiko rwasanze ibigo bikomeye byo kuri murandasi birimo Meta (ifite Instagram, Facebook na WhatsApp) hamwe na Google (ifite YouTube) byarashyizeho imikorere ishobora gutuma abazikoresha, cyane cyane abangavu n’ingimbi, bamara igihe kinini ku mbuga zabyo ku buryo bishobora kugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe.
Iyi dosiye yatanzwe n’umukobwa w’imyaka 20 witwa Kaley, wavuze ko yatangiye kugira ibibazo byo mu mutwe akiri muto kubera uburyo yakundaga kumara igihe kinini kuri izo mbuga nkoranyambaga. Yagaragaje ko uburyo izo porogaramu zubatswemo bushobora gutuma umuntu akomeza kuzikoresha atabishaka, bikitwa “addiction” cyangwa gukururwa n’izo mbuga ku rwego rwo hejuru.
Nyuma yo gusuzuma ibimenyetso, abacamanza basanze koko hari uruhare rw’izo kompanyi mu byagize ingaruka ku buzima bwe, maze bemeza ko agomba guhabwa indishyi zingana na miliyoni 6 z’amadolari y’Amerika (hafi miliyari 8 FRW). Izo ndishyi zigabanyijemo miliyoni 3 z’indishyi zisanzwe n’izindi miliyoni 3 z’indishyi zo guhana ibyo bikorwa byagaragaye nk’ibyakozwe mu buryo budasobanutse cyangwa bushobora kubangamira abakoresha.
Icyemezo nk’iki gifatwa nk’icy’amateka, kuko gishobora gutuma izindi manza nyinshi zisa n’iyi ziri mu nkiko zitangira guhabwa umurongo mushya, aho ibigo by’ikoranabuhanga bishobora gusabwa kurushaho kurinda abana n’ingimbi ku mbuga zabyo.
Ku ruhande rwazo, Meta na Google ntibyemeranya n’icyemezo cy’urukiko. Meta yavuze ko ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu bangavu n’ingimbi ari ibintu bigoye bidashobora gushyirwa ku rubuga rumwe gusa, ivuga ko izakomeza kujuririra icyemezo. Google na yo yavuze ko YouTube atari urubuga nkoranyambaga nk’uko bamwe babivuga, ahubwo ari urubuga rwo kureba no gusangiza amashusho rwubatswe mu buryo butandukanye.
Meta iteganya kwishyura igice kinini cy’izo ndishyi (hafi 70%), mu gihe Google izatanga 30% isigaye, mu gihe urubanza rudahinduka mu bujurire.
Iki cyemezo gikomeje gukurura impaka ku isi yose ku ruhare rw’imbuga nkoranyambaga mu buzima bw’urubyiruko n’uko zishobora kugenzurwa mu buryo burushijeho gukomera.




