• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Umukobwa w’imyaka 20 arashaka guhatana na Perezida Museveni mu matora

OMEGA BOY by OMEGA BOY
August 12, 2025
in Amakuru
0
Umukobwa w’imyaka 20 arashaka guhatana na Perezida Museveni mu matora
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Muri Uganda Komisiyo yaho yatangiye kwakira impapuro zabashaka kwiyamamaza kuzayora icyo gihugu mu matora ya Perezida azaba mu 2026.

Ku ikubitiro abiganjemo urubyiruko ni bo bagiye gufata impapuro zo kuzuza kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, barimo umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko uvuga ko ashaka ‘Uganda ifunguye kuri buri wese’.

Related posts

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026
Abasirikare b’u Rwanda boherejwe muri Jamaica batangiye imirimo yo gusana ibyangiritse -Amafoto

Abasirikare ba RDF bari bari muri Jamaica batashye

March 16, 2026

Ubwo hatangwaga izo mpapuro kuri uyu wa Mbere, tariki 11 Kanama 2025, abiganjemo urubyiruko bagiye kuri Komisiyo y’Amatora kuzuzuza ngo zizahabwe nibuzuza ibisabwa bazahangane na Perezida Yoweri Kaguta Museveni uherutse kwewemeza ko azongera guhagararira Ishyaka National Resistance Movement (NRM) mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Mutarama 2026.

Mu bazanye impapuro barimo Jorine Najjemba, umukobwa w’imyaka 20 urangije amashuri yisumbuye, wavuze ko yihebeye politike kuva yiga mu mashuri abanza.

Uyu yabwiye abanyamakuru ko ibikorwa bye byo kwiyamamaza bizaherekezwa n’imvugo igira iti “Umuryango ufunguye ugana Uganda nshya kuri buri wese.”

Ati “Ndabizi mugiye kuvuga ngo uyu ni umwana muto w’umukobwa utagira icyo ukora, ngo abakobwa bagira amarangamutima… Mwinjora mushingiye ku myaka yange cyangwa igihagararo cyange.”

Mu bandi bazanye impapuro barimo Gerald Malinga, wigeze kuba umunyeshuri wa Kaminuza ya Makerere, icyo gihe yamamaye i Kampala kubera ukuntu yahuzaga kuminuza ndetse no gucuruza amasabune ngo abone amafaranga y’ishuri.

Uyu yavuze ko gahunda ye izibanda ku kurandura ubukene, guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa no gukemura ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko.

Abakurikirana Politike ya Uganda, bagaragaza ko hari abaza gutanga impapuro nk’izi bagira ngo babyamamariremo ku mbuga nkoranyambaga.

Muri Mutarama 2026, nibwo muri Uganda hazaba amatora ya Perezida, amatora na Perezida Museveni utegetse Uganda kuva mu 1986, nyuma yo gutsinda urugamba rwahiritse ubutegetsi bwa Milton Obote, aziyamamazamo.

Ku wa 29 Mutarama 1986, Museveni yatangaje ko ariwe Perezida wa Uganda. Kugeza n’uyu munsi niwe uyoboye iki Gihugu.

Mu matora ya 2026 byitezwe ko Museveni azahangana na Robert Kyagulanyi.

Uyu mugabo ni umwe mu bakunzwe cyane, bitewe ahanini n’ibigwi yari afite mu muziki aho yamenyekanye ku izina rya ‘Bobi Wine’.

Bobi Wine yinjiye muri politike ku mugaragaro mu 2017 nk’Umudepite.

Undi wagiye ahangana na Museveni ni Kizza Besigye ufatwa nk’utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni w’ibihe byose, ariko ubu afunze akurikiranyweho umugambi wo gushaka kugirira nabi umukuru w’igihugu.

Ntibiramenyekana niba igihe cy’amatora kizagera yarafunguwe, gusa n’iyo yarekurwa byitezwe ko atazongera kwiyamamaza kuko yagiye abyitangariza inshuro nyinshi.

Previous Post

Nepo Dushime ‘Mu bicu’ yerekeje kuri RBA

Next Post

Ambasaderi Dr. Aissa Kirabo Kacyira wigeze no kuyobora Umujyi wa Kigali yitabye Imana

Next Post
Ambasaderi Dr. Aissa Kirabo Kacyira wigeze no kuyobora Umujyi wa Kigali yitabye Imana

Ambasaderi Dr. Aissa Kirabo Kacyira wigeze no kuyobora Umujyi wa Kigali yitabye Imana

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved