Ikipe ya APR FC na Pyramids imikono byari bifitanye yo mu ijoro ry’ibanze rya CAF Champions League yimuwe aho umukino ubanza uzaba taliki 23 Nzeri naho uwo kwishyura ukazaba taliki ya 4 Ukwakira 2025.
Ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC kuri uyu wagatanu taliki 15 Kanama 2025 nibwo yasohoye itangazo rivuga ku i’yimurwa ry’imikino yayo mpuzamahanga, aho byari byitezwe ko iyi mikino ibanza izaba taliki 19 kugeza 21 Nzeri naho iyo kwishyurwa ikazaba hagati ya 26 na 28 Nzeri 2025
Bikaba byitezwe ko ayo mataliki yari kuzakinirwaho iyo mikino mu Rwanda hazaba hari kubera shampiyona y’Isi y’amagare ya 2025, iyi shampiyona ikababizabera muri stade amahoro ndetse n’imihanda imwe nimwe iri hafi yayo byitezweho ko izifashishwa.
APR FC yasohoye itangazo ivuga ko “Umukino ubanza wa CAF Champions League uteganyijwe tariki ya 28 Nzeri, naho uwo kwishyura ube tariki ya 4 Ukwakira.”
Gusa ntago APR FC yigeze itangaza aho izakinira yagize iti “Mu gihe gito abakunzi bacu bazamenyeshwa ikibuga kizakinirwaho umukino tuzakira mu rugo.”




