• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Imikino

Umukino wari guhuza Mukura VS na Rayon Sports wasubitswe kubera amatara yo muri Stade

OMEGA BOY by OMEGA BOY
April 15, 2025
in Imikino
0
Umukino wari guhuza Mukura VS na Rayon Sports wasubitswe kubera amatara yo muri Stade
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Kuri uyu wa Kabiri,Umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro 2024-2025 wasubitswe wahuzaga Mukura VS na Rayon Sports kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye wasubitswe nyuma y’iminota 27 kubera amatara yazimye.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’iminota yari imaze gukina ariko nanone habayemo guhagarara umunani muri yo dore ko umupira ugenda wakinwe iminota 19 yonyine. Ni umukino wari wanayinze gutangira kuko mu gihe wari uteganyijwe saa kumi nimwe zuzuye ahubwo watangiye zirenzeho iminota 27 hategerejwe ko amatara yaka dore ko isaha yo gutangira yageze nta na rimwe ryari ryaka.

Related posts

Minembwe: FARDC yahagabye ibitero bihitana abagore n’abana

Minembwe: FARDC yahagabye ibitero bihitana abagore n’abana

January 12, 2026
APR FC yigaranzuye Rayon Sports iyitsinda idakozemo bituma yegukana igikombe

APR FC yigaranzuye Rayon Sports iyitsinda idakozemo bituma yegukana igikombe

January 10, 2026

Umukino watangiye saa kumi nimwe n’iminota 27 ariko kuva ku munota wa cumi urumuri rutangira kugabanyuka gacye gacye,kugeza ubwo ku munota wa 17 Mukura VS imaze guhusha uburyo bwahushijwe Hakizimana Zuberi, abakinnyi basabye ko umukino uhagarara kubera urumuri rucye.

Umukino wahagaze iminota umunani,urumuri rumaze kwiyongera urasubukurwa ariko bitamaze igihe kuko nyuma y’iminota ibiri amatara noneho yahise azima burundu,amakipe agahita asubirwa mu rwambariro,hahita hafatwa icyemezo ko umukino usubikwa,komiseri agakora raporo hakazategerezwa umwanzuro.

Mu wundi mukino ubanza wa 1/2 wabaye ikipe ya APR FC yari yasuye Police FC banganyije 1-1 ,aho Ruboneka Jean Bosco yatsindiye APR FC kuri penaliti mu gihe Police FC yatsindiwe na Chuckwuma Odili.

Previous Post

Kicukiro: Abagabo bane bakekwaho kugirira nabi umumotari n’umugenzi yaratwaye batawe muri yombi

Next Post

DJ Ira uherutse kwemererwa guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda na Perezida Paul Kagame yabuhawe mu buryo budasubirwaho – Amafoto

Next Post
DJ Ira uherutse kwemererwa guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda na Perezida Paul Kagame yabuhawe mu buryo budasubirwaho – Amafoto

DJ Ira uherutse kwemererwa guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda na Perezida Paul Kagame yabuhawe mu buryo budasubirwaho - Amafoto

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved