Umuhuro wa perezida wa leta zunze ubumwe z’amerika Donald Trump na perezida w’uburusiya Vladimir Putin wateje impagarara ku bashyigikira igihugu cya Ukraine aho bakoze imyigaragambyo kubera ko Vlodomir Zelenskyy wa Ukraine atigeze atumirwamo.
Iyi nama irabera ahitwa Alaska mu Burusiya ikaba irahuza Perezida Leta Zunze ubumwe za Amerika Donald Trump na Perezida w’u Burusiya Vladimir Putini, aho bagiye kuganira kubijyanye no guhagarika intambara u Burusiya bumaze iminsi buhanganyemo na Ukreine.
Nyuma y’uko byumvikanye ko aba bombi Putini na Trump barahura ari babiri gusa Vlodomir Zelenskyy wa Ukraine atari buyitabire byatumye bamwe bateza impagarara bakora imyigaragambyo y’amahoro bavuga ko Zelenskyy yari kujyayo nawe ahagarariye inyungu z’igihugu cye mur’ibi biganiro bagiye kujyirana.
Abateguye iyi myigaragambyo bari bitwaje amabendera ya Ukraine ndetse n’ibyapa byamaga ibiganiro Putini na Trump bagiye kugirana bitarimo uruhande rwa Ukraine.
Ibindi bihugu nabyo bigize umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi nabyo byamaganiye kure ibi biganiro kuva byatangazwa ko bigiye kuba nta ruhande rwa Ukraine rurimo bavuga ko ntanzira yamahoro yabaho hatajemo uruhande rwa Ukraine kuko bivugwa ko amasezerano y’amahoro ayo ariyo yose agomba gukurikiza amategeko mpuzamahanga arimo kuba bakubaha uburenganzira bwa Ukraine ndetse nubusugire bwayo , cyane ko Zelenskyy aherutse kuvuga ko nta mwanzuro numwe ukwiye gufatwa Ukraine itabigizemo uruhare ndetse n’ubutegetsi bw’igihugu cye
Yagize ati “Icyemezo icyo ari cyo cyose kitureba, n’icyemezo icyo ari cyo cyose tutagizemo uruhare kiba ari icyemezo cyo kurwanya Ukraine, kandi kitaganisha ku nzira y’amahoro kandi ibyemezo nk’ibyo ntacyo bishobora kugeraho.”
Gusa Trump yavuze ko ntacyo yijeje abantu kizava muri iyi nama kuko abiha amahirwe make ku musaruro uzavamo ariko akaba apanga ko hazaba indi nama ibahuza bombi ari batatu putini w’uburusiya ,Trump w’amerika na Zelenskyy wa Ukraine.
Iyi nama ikaba irabera ahitwa Alaska kuri uyu wagatanu ikaba ariyo nama yambere igiye guhuza Trump na putini, kuvaTrump yasubira ku butegetsi.



