Umuhanzikazi w’icyamamare ku isi, Taylor Swift, n’umukinnyi w’umupira w’amaguru Travis Kelce, bamaze gufata icyemezo cyo kurushinga.
Ku wa 26 Kanama 2025, bombi banyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo amafoto agaragaza ibirori byabereye mu busitani, aho Kelce yambitse impeta Swift, aherekejwe n’ubutumwa butuje bugira buti: “Umwarimu w’Icyongereza wanyu n’umwarimu w’imyitozo ngororamubiri bagiye kuba umugabo n’umugore.”
Urukundo rwa bombi rwamenyekanye mu 2023 ubwo Taylor Swift yahamirizaga rubanda ko akundana na Kelce. Icyakora ntibyari byoroshye ku ntangiriro, kuko uyu mukinnyi yigeze kugerageza kumuha nimero ze ubwo Swift yakoreraga igitaramo muri sitade ya Arrowhead mu Mujyi wa Kansas, ariko ntibyagira icyo bitanga. Nyuma yo guhabwa ubufasha n’inshuti ndetse n’abo mu muryango wa Swift, byaje kubahesha amahirwe yo guhura imbonankubone, ari na bwo urugendo rwabo rw’urukundo rwatangiye.
Taylor Swift, ufite imyaka 35, ni umwe mu bahanzi bakomeye ku isi ndetse anabarirwa mu bantu binjiza amafaranga menshi mu muziki, aho umutungo we ubarirwa hejuru ya miliyari 1.6$. Mu minsi ishize kandi yari yatangaje album ye nshya yise “The Life of a Showgirl” ubwo yari mu kiganiro cya “New Heights” gikorwa n’umukunzi we Travis Kelce na murumuna we.
Urukundo rwa Swift na Kelce rukomeje guhabwa umwanya munini mu bitangazamakuru, ndetse umubano wabo ukaba werekana urugero rw’uko ibyamamare nabyo bishobora kugira urugendo rw’urukundo rufite intego ndende.
Uyu Travis Klec akina mu ikipe ya Kansas City Chiefs ibarizwa ku mugabane w’Amerika, aba bombi ntakintu bigeze batangaza kubijyanye n’ubukwe bwabo igihe buzabera.








