Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi ku izina rya Yampano umaze iminsi avugwa cyane, yagiye ku mbuga nkoranya mbaga asuka amarira avuga ko aheza ari mu ijuru. Kubera amashusho yagiye hanze ari gutera akabariro.
Nyuma y’uko ayo mashusho ateje impaka, Yampano yafashe umwanya ashyira ku mbuga nkoranyambaga ifoto agaragaza ko atameze neza, anongeraho ubutumwa buvuga ko arimo kunyura mu bihe bitoroshye, by’umwihariko bitewe no gutenguhwa n’abantu yari yizeye.
Yavuze ko ababazwa n’uburyo abantu batandukanye bamufashe, ariko anagaragaza ko yizeye ko ibihe bitoroshye azabigira isomo rireba ejo hazaza he.
Uyu muhanzi ubu abarizwa ku mugabane w’u Burayi, mu gihugu cy’u Bubiligi, aho aherutse gukomereza ibikorwa bye biri mu by’ubuhanzi. Ni na ho yari ari kumwe n’umukunzi we mbere y’uko ayo mashusho akwira hose.
Mu bantu bavugwaho ko bagize uruhare mu ikwirakwizwa ry’ayo mashusho, harimo Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, wahoze ari inshuti magara ya Yampano, ndetse banigeze kubana mu nzu imwe.
Mu butumwa bwe, Yampano yagarutse ku rukundo yakunze kugirira abantu, avuga ko akenshi atanga umutima we bitamworoheye ariko bikarangira abigendeyemo.
Yagize ati “Kubera wenda kuvukira kure y’iterambere hari igihe mpa urukundo abantu nkarwima imbwa, kandi burya imbwa ntiyakugambanira.”
Akomeza agira ati “Reka mbabwire, nta muntu n’umwe wanyumva, ariko byose byapfiriye mu gutanga umutima wanjye. Ibihe bizacaho haze ibindi kandi byiza. Mwana wanjye cyangwa muntu wanjye aheza ni mu ijuru.”
N’ubwo urubanza rukomeje, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko iperereza rigikomeje ku ruhare rwa buri wese uvugwa muri iki kibazo.
Mu iburanisha riherutse kuba ku ifungwa ry’agateganyo, umunyamategeko wunganira Pazzo Man yasabye ko na Yampano yakurikiranwa n’amategeko, avuga ko hari uburyo ashobora kuba yaranyujijemo ayo mashusho ku ikubitiro, abinyujije kuri email ishobora kugerwaho n’abandi.




