• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umugore wa Tom Close yinjiye mu rugamba rwo guhangana n’abibasiye umugabo we

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 19, 2025
in IMYIDAGADURO
0
Umugore wa Tom Close yinjiye mu rugamba rwo guhangana n’abibasiye umugabo we
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Niyonshuti Ange Tricia umugore wa Tom Close yinjiye mu rugamba rwo guhangana n’abibasiye umugabo we, agera ku rwego yibutsa umunyamakuru watangije uru rugamba ko umwana akina n’ibere rya nyina adakina akora mu bwanwa bwa se.

Aya magambo akarishye ni kimwe mu bitekerezo umugore wa Tom Close yakoresheje mu rugamba rwo guhangana n’abibasiye umugabo we rwatangijwe n’ibyavuzwe n’umunyamakuru Ngabo Roben usanzwe akorera Radio10 na TV10.

Related posts

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

February 6, 2026
Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

February 3, 2026

Muri iki gitekerezo, Ange Tricia yanyujije kuri Instagram, yagize ati “Aba ni bamwe badafatiranywe kare ejo babyuka batuka n’igihugu cyababyaye. Wenda vuga Tom Close gusa, ariko ufashe abanyamakuru bose beza b’icyo gihe, radiyo na sosiyete zose zatanze ibihembo uzigize ubusa. Ngabo Roben jya uvuga ibyawe gusa ariko ntugashyiremo abandi Banyarwanda abenshi banakubyaye, umwana akina n’ibere rya nyina ntakina akora mu bwanwa bwa se.”

Uretse ubu butumwa, Ange Tricia kuva ku wa 18 Kamena 2025 yagaragaje umujinya wuka inabi buri umwe wageragezaga kuvuga nabi umugabo we yinjira mu mujyo wa Ngabo Roben wavuze ko uyu muhanzi yakabirijwe cyane mu muziki w’u Rwanda.

Hari nk’aho umufana yavuze ko mu bihangano bya Tom Close nta kirimo, Ange Tricia yahise amusubiza ati “Jya kugishakira muri bene wanyu.”

Ibi kimwe n’ibindi bigaragaza gushyigikira umugabo we, Ange Tricia yabyinjiyemo nyuma yo kubona amashusho ya Ngabo Roben washinjwe na benshi mu bakurikira imyidagaduro gupfobya Tom Close nubwo hari urundi ruhande rw’abamushyigikiye.

Ubwo uyu munyamakuru yari abajijwe ibyo yavuga kuri Tom Close, na we ubwe yabanje guhamya ko ibyo yari agiye kumuvugaho atari byiza ko abivugira imbere y’abantu benshi.

Ati “Ibintu navuga kuri Tom se ubu ni byiza kubivugira ‘on air’ ra? Reka nivugire, Tom Close ni we muhanzi wa mbere wakabirijwe bikomeye mu mateka y’umuziki w’u Rwanda.”

Uyu munyamakuru yavuze ko n’ikimenyimenyi igihe Tom Close yatwaraga Primus Guma Guma Super Star hatewe Amabuye kubera kutamwishimira.

Yavuze ko ku bwe abona indirimbo za Tom Close za kera zitari nziza, ahubwo zakundwaga kuko zacurangwaga zonyine.

Ku rundi ruhande, Ngabo Roben yavuze ko Tom Close ari umuhanzi ufite ikinyabupfura, ashimangira ko kiri mu byamufashije mu rugendo rwe rwa muzika, ibi bikiyongeraho kuba yarize.

Roben Ngabo yavuze ko atemera umuziki wa Tom Close, ati “Ku byo guhanga byo azambabarire anabyihorere kuko numvise n’indirimbo yakoranye na Bull Dogg kandi mukunda numva ntimeze neza. Tom Close simwemera mu by’imiziki.”

Ni amagambo yahise asamirwa hejuru na benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko ababa mu myidagaduro bahise bifatira ku gahanga uyu munyamakuru bamushinja gupfobya ibikorwa uyu muhanzi yagezeho mu myaka irenga 20 amaze mu muziki.

Previous Post

Musanze: Abagore batewe ipfunwe na bagenzi babo banywa urwagwa kuva mu gitondo kugeza bugorobye

Next Post

Umufana ukomeye wa APR FC yasezeranye imbere y’amategeko

Next Post
Umufana ukomeye wa APR FC yasezeranye imbere y’amategeko

Umufana ukomeye wa APR FC yasezeranye imbere y'amategeko

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved