• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Umugabo wahanze ibendera ry’u Rwanda, ikirangantego n’inote ya 5000 Frw, yitabye Imana

OMEGA BOY by OMEGA BOY
April 19, 2025
in Amakuru
0
Umugabo wahanze  ibendera ry’u Rwanda, ikirangantego n’inote ya 5000 Frw, yitabye Imana
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Kilimobenecyo Alphonse, umwe mu banyabugeni b’abahanga u Rwanda rwagize mu mateka, ntakiri kuri Isi. Yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu afite imyaka 66 y’amavuko.

Ni we wahanze byinshi mu birango bikoreshwa mu gihugu magingo aya, kuva ku ibendera ry’igihugu, ikirangantego, inote z’amafaranga zimwe na zimwe n’ibiceri.

Related posts

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026
Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026

Kilimobenecyo, ni gake cyane yavuzwe mu itangazamakuru nubwo yakoze ibikorwa by’indashyikirwa. Yakoze ikiganiro kimwe gusa mu itangazamakuru, avuga ku rugendo rwe mu bugeni.

Yari umuntu uca bugufi, ariko ufite impano ifutse, agakunda kuganira no gutebya ku buryo abantu bato bamwibonagamo.

Ubugeni yabutangiye akiri muto, yiga mu Ishuri ry’Ubugeni ku Nyundo, aratsinda, aharangije abona amahirwe yari yatanzwe na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete , ajya gukomereza iby’ubugeni muri Institut des Beaux-Arts de Kiev, yiga ibijyanye na ‘Arts graphiques’.

Asoje amasomo, yagarutse mu Rwanda maze mu 1988, abona akazi mu Icapiro ry’Ibitabo by’abanyeshuri aho yari ashinzwe ibijyanye no gutekereza ibishushanyo, gukosora amagambo no gukora inyigishusho (design).

Yatangiye akoresha intoki kuko icyo gihe mudasobwa zari zitaraza, gusa yaje kugura iye bwa mbere mu 1989.

Mu bihangano yahanze bigikoreshwa magingo aya, harimo Ibendera ry’Igihugu, ryatangiye gukoreshwa ku wa 31 Ukuboza 2001. Ryo n’ikirangantego cya Repubulika y’u Rwanda, yarushije abandi bari bahatanye, ibye aba aribyo bitsinda ku rwego rw’igihugu.

Ubwo yahangaga ibendera ry’igihugu, igitekerezo cyo gushyiramo izuba cyari icye bwite, mu byo bari basabwe gutekereza, nta cyari kirimo.

Kimwe n’ibindi birango yahanze, yaharaniraga iteka kuzana ikintu gishya cy’umwihariko ariko gifite igisobanuro cyihariye.

Ni we wahanze kandi byinshi mu birango bikoreshwa n’Ingabo z’u Rwanda magingo aya. Kuva ku miterere y’uburyo amagambo agomba kuba yanditse ku bikoresho byazo, kugera ku birango by’imitwe itandukanye ya gisirikare, yabigizemo uruhare.

Mu bihe bitandukanye, yahanze kandi n’ibindi birango byagiye bikoreshwa mu birori binyuranye harimo n’Ingabo yahawe Perezida Kagame mu 2017.

Mu note yashushanyije, harimo iya 5000 Frw, 2000 Frw, 1000 Frw na 500 Frw ndetse n’ibiceri birimo icy’amafaranga 100 gikoreshwa ubu.

Yari aherutse gusangiza IGIHE umuzingo w’amafoto ya kera yavuguruye akayaha imimerere nk’iya none, muri gahunda ye yo kwereka abakiri bato imibereho y’abo hambere.

Previous Post

Nyamasheke: Umusore w’imyaka 18 arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 4 agasigarana ikariso yari yambaye

Next Post

Kenya: Umukecuru w’imyaka 94 wari warafunzwe azira kwiba ubwatsi yarekuwe

Next Post
Kenya: Umukecuru w’imyaka 94 wari warafunzwe azira kwiba ubwatsi yarekuwe

Kenya: Umukecuru w’imyaka 94 wari warafunzwe azira kwiba ubwatsi yarekuwe

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved