Umusaza wimyaka 72 y’amavuko yitabye imana ubwo yari yagiye kureba ikipe yakundaga cyane ya Brighton yari yahuye na Fulham, muri Shampiyona y’u Bwongereza, English Premier League.
Ejo hashize ni bwo uyu musaza yagiriye ikibazo gikomeye aho yari yicaye mu gace ko hejuru mu Burasirazuba bw’ikibuga cya Brighton, Amex Stadium, akaza guhura n’ikibazo agahabwa imiti bikanga birangira apfuye.
Abaganga b’iyi kipe bagerageje kumuha ubutabazi bw’ibanze bakora ibishoboka ariko biranga yitabye imana.
Umuyobozi mukuru w’ikipe ya Brighton, Paul Barber, yababajwe n’urupfu rw’uyu mufana muri uyu mukino ndetse, ku bw’ikipe ye, anihanganisha inshuti n’umuryango babuze umuntu wabo ngo wazize amarangamutima menshi muri uyu mukino.
Yanavuze ko mu minsi iri imbere bazafasha abazagirwaho ungaruka n’urupfu rw’uyu mufana.
Uyu mukino warangiye ikipe zombi ziguye mpiswi zinganya ibitego 1-1




