• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Umufana ukomeye w’Ikipe ya Mukura waruzwi nka ‘Mama Mukura’ yitabye Imana

OMEGA BOY by OMEGA BOY
August 3, 2025
in Amakuru, Imikino
0
Umufana ukomeye w’Ikipe ya Mukura waruzwi nka ‘Mama Mukura’ yitabye Imana
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umufana ukomeye w’Ikipe ya Mukura Victory Sport et Loisir n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mukanemeye Madeleine, wamenyekanye nka “Mama Mukura”, yitabye Imana ku myaka 103, azize uburwayi.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 3 Kanama 2025, ni bwo hamenyekanye inkuru y’akababaro ko Mukanemeye yitabye Imana.

Related posts

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026
Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026

Uyu mukecuru yajyanywe mu Bitaro bya Kabutare muri Werurwe 2025, ataramaramo n’umunsi n’umwe araremba yoherezwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).

Amakuru ndetse yemejwe n’Umuvugizi wa Mukura VS, Gatera Edmond, ni uko uyu mukecuru yitabye Imana.

Ati “Natwe twatunguwe no kumva ko uyu mukecuru yitabye Imana bitunguranye muri iki gitondo. Ejo yaratashye araryama bisanzwe kuko yari yaranavuye kwa muganga, ariko mu gitondo basanga yashizemo umwuka.”

Yongeyeho ko ubuyobozi bwa Mukura VS buri gukora ibishoboka byose ngo aherekezwe neza nk’umu-sportif wabereye urugero rwiza abandi.

Ati “Twamufataga nka Nyogokuru w’abakunzi b’umupira w’amaguru bose kuko si Mukura yakundaga gusa ahubwo n’Ikipe y’Igihugu yayikundaga. Yabaye intangarugero kuri buri wese, ni ngombwa cyane rero ko tumuherekeza neza kandi abo asize tukazatera ikirenge mu cye.”

Mukura VS igiye gufatanya n’umuryango wa Mukanemeye ndetse n’abandi bakunzi ba siporo mu gutegura uko azaherekezwa mu cyubahiro.

Mu 1922 ni bwo Mukanemeye yabonye izuba mu Mudugudu wa Kabitoki mu Kagari ka Munazi mu Murenge wa Save ho mu Karere ka Gisagara; ni umuhererezi mu bana umunani bavukana.

Yize amashuri abanza hafi y’iwabo ariko ageze mu mwaka wa gatatu arayacikiriza ajya gukora akazi ko gutekera ababikira i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.

Mu 1965 ni bwo yashatse umugabo afite imyaka 43 y’amavuko ariko nta mwana babyaranye.

Mu 2022, Mukanemeye yavuze ko yatangiye gukunda umupira w’amaguru akiri muto yiga mu mashuri abanza ndetse akagerageza no kuwukina.

Yagiye akunda kujya kureba umupira w’amaguru aho abahungu bari gukinira karere rimwe na rimwe na we agakinana na bo. Ubwo yari inkumi yagiye kureba imikino y’umupira w’amaguru yitabiriwe n’Umwami Mutara III Rudahigwa.

Mu 1963 ubwo Mukura VS yashingwaga yamenye ayo makuru atangira no kujya ajya kureba imikino yayo yisanga ari umukunzi n’umufana wayo kugeza n’ubu.

Mukanemeye w’imyaka 103 avuga ko ubusanzwe ikipe afana kandi akunda ari Mukura VS ariko akunze no gukurikira amakuru y’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Previous Post

Nkunda u Rwanda cyane… ni mu rugo – Gen Muhoozi Kainerugaba

Next Post

Rutsiro: Abakozi 3 ba SACCO batawe muri yombi

Next Post
Rutsiro: Abakozi 3 ba SACCO batawe muri yombi

Rutsiro: Abakozi 3 ba SACCO batawe muri yombi

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved