Umugabo wo muri Ghana witwa Ebo Noah, wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye kubera kubaka inkuge nini yise “Ebo Noah Ark” no guhanura umwuzure wari guhitana isi guhera tariki ya 25 Ukuboza, yasobanuye impamvu iryo buhanuzi ritigeze risohora.
Uyu mugabo yatangiye kuvugwa cyane muri Kanama uyu mwaka, ubwo yatangazaga ko Imana yamuhaye ubutumwa bumubwira ko hagiye kugwa imvura ikomeye izamara imyaka itatu, ikazatangira ku munsi wa Noheli igasenya isi yose. Yavugaga ko abantu bagomba kwihana no kwitegura uwo mwuzure.
Mu rwego rwo kwitegura icyo yitaga itegeko ry’Imana, Ebo Noah yubatse inkuge nini y’ibiti, ayita Ebo Noah Ark, avuga ko yayubatse abitegetswe n’Imana kandi anahamagarira abantu kuyigana kugira ngo bazarokoke.
Ibyo byatumye abantu benshi baturutse mu bice bitandukanye bya Ghana no mu mahanga baza kuyireba, bigatera urujya n’uruza rudasanzwe.
Nyamara, mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ku wa Kane, Ebo Noah yatangaje ko nyuma y’amasengesho menshi, kwiyiriza ubusa no kuganira n’abandi bayobozi b’amadini, yahawe irindi yerekwa rishya.
Yasobanuye ko muri iryo yerekwa yabonye umubare munini w’abantu baturutse impande zose z’isi baza gushaka ubuhungiro muri iyo nkuge, ariko ubushobozi bwayo bukaba butari kubakira bose.
Ati: “Imana ihishura kugira ngo icungure. Namasengesho, nariyirije, naratanze kandi narubatse. Mu isengesho nabonye irindi yerekwa, mbona abantu benshi cyane baturutse mu isi yose baza mu nkuge, ariko nagerageje kuyagura biranga ko yakira bose.”
Yongeyeho ko yasangije iryo yerekwa rishya abandi bayobozi bakomeye b’amadini, maze bafatanya mu masengesho, Imana ikabaha igihe cy’inyongera cyo kubaka izindi nkuge zizakira abantu bose.
Ebo Noah yahamagariye abaturage kudatera akavuyo cyangwa kujya aho iyo nkuge iherereye ku munsi wa Noheli, ashimangira ko atigeze acuruza amatike cyangwa kwakira amafaranga ku muntu uwo ari we wese.
Ati: “Nta muntu ugomba kwiruka ajya ahantu na hamwe. Nta matike ngurisha, nta n’amafaranga nakiriye ku muntu uwo ari we wese.”
Yasabye abantu gukomeza gutuza no kwizihiza iminsi mikuru mu mahoro, ariko anabibutsa ko ubutumwa bwo kwihana bugikomeje.
Ati: “Mugume mu ngo zanyu, mwishime, munezerwe. Ndabifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire. Ariko ubutumwa buracyahari: nimwihane.”
Ibikorwa bya Ebo Noah byatumye abantu benshi bamugereranya na Nowa uvugwa muri Bibiliya, wubatse inkuge abitegetswe n’Imana kugira ngo arokoke umwuzure wishe isi ya kera.




