Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umugore , muri Ukraine witwa Irina Maiborodina, yahawe ikarita y’umuhondo azira kuvuga Kirusiya ari mu kibuga, ubwo ikipe ye yakinaga umukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore.
Byabaye ku wa 18 Kanama 2025 mu mukino wahuje Kolos yo i Kiev na SeaSters yo mugace ka Black Sea.
Ku munota wa 43, umusifuzi Anastasia Romanyuk yafashe icyemezo cyo guhana Maiborodina, ibintu byahise bitera impaka hagati y’umutoza wa SeaSters n’abasifuzi.
Romanyuk yasobanuye ko impamvu nyamukuru atari ururimi gusa, ahubwo ko muri shampiyona y’igihugu abakinnyi bose basabwa gukoresha Ikinya-Ukraine.
Yagize Ati: “Namuhannye kuko yateje impaka, ariko kandi tugomba kwibuka ko turi mu irushanwa ryo mu gihugu cyacu, bityo dukwiye gukoresha ururimi rw’igihugu, si Ikirusiya.”
Kuva mu 2014, Ukraine yashyize imbaraga mu gukumira ikoreshwa ry’Ikirusiya mu bikorwa bya leta no mu marushanwa atandukanye, kuko riri gufatwa nk’ururimi rw’igihugu cy’abatavuga rumwe na yo, by’umwihariko nyuma y’intambara imaze imyaka myinshi hagati ya aukraine na n’u Burusiya.




