Mu ijoro ryakeye, imwe mu nyubako z’ingenzi za leta ya Ukraine mu murwa mukuru Kyiv yarashweho ibisasu n’ibitero bya drones byoherejwe n’Uburusiya.
Bitewe n’ubwirinzi bukomeye bwashyizwe ku nyubako za leta, ni ibitero bike cyane byagerageza kugera mu gice cyo hagati ya Kyiv.
Gusa byabaye kuko ibi ibitero byagize ingaruka zikomeye ku baturage, harimo kwica umwana w’amezi abiri hamwe na nyina, gusenywa kw’inzu z’abaturage, n’ibikorwa remezo byangiritse mu bice bitandukanye by’umujyi.
Uburusiya bwagabye kandi ibitero mu mujyi wa Kryvyi Rih, aho Perezida Volodymyr Zelensky yavukiye, busenya ibikorwa remezo bitandukanye.
Ibi bitero byabaye nyuma y’uko impande zombi zaba zaragerageje amasezerano y’agahenge, ariko Uburusiya bukagaragaza kutemera igitekerezo cyo kohereza ingabo zo kubungabunga amahoro muri Ukraine.
Perezida Zelensky yavuze ko Ukraine yarashwe n’ibitero birenga 800 bya drones na misile 13, zirimo enye za ballistic.
Yavuze ko kwica abagore n’abana ari icyaha kandi ari uburyo bwo gukomeza intambara, asaba ibihugu by’inshuti gushyira mu bikorwa ibyo bemeranyije i Paris mu rwego rwo gufasha guhagarika intambara.
Olena Zelenska, umugore wa Perezida Zelensky, yamaganye ibi bitero, avuga ko byatwaye ubuzima bw’abantu. Yasabye abaturage gukomeza gufashanya no kunga ubumwe mu bihe bikomeye.
Ku ruhande rw’Uburusiya, Minisiteri y’Ingabo ivuga ko igisirikare cyabo cyarashwe na drones 69 za Ukraine zari zigamije kurasa mu Burusiya, ariko zikaba zitaragera ku ntego zazo.
Ibitero by’ubwoko bwa drones na misile bigaragaza ko nubwo hari ubwirinzi bukomeye ku nyubako za leta ya Ukraine,gusa abaturage bakaba bakomeje kubigenderamo ndetse n’ibikorwa remezo byabo n’ibyigihugu.
Ibi byateje ubwoba, agahinda, ndetse bituma abaturage bimuka, bikomeza guhangayikisha umutekano n’imibereho ya buri munsi muri Ukraine.





