• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Uganda: Abanyarwanda bane bafunzwe bakekwaho kwica umuntu

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 14, 2025
in Amakuru
0
Uganda: Abanyarwanda bane bafunzwe bakekwaho kwica umuntu
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Abasore n’inkumi bane bakomoka mu Rwanda batawe muri yombi mu Karere ka Rukungiri muri Uganda, bakurikiranyweho kwica umwangavu w’imyaka 19 bakoranaga mu kabari.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kigezi, Elly Maate, yemeje ko uwishwe yitwaga Diana Wase wari ufite imyaka 19.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Bikekwa ko ubu bwicanyi bwakozwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 11 Nyakanga 2025, mu gace ka Nyarushanje mu Karere ka Rukungiri mu Burengerazuba bwa Uganda.

Chimpreports yatangaje ko abakuriranyweho icyo cyaha ari abasore n’inkumi bane bari hagati y’imyaka 17 na 19 bakoraga akazi ko mu kabari kandi bose bakomoka mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kigezi, Elly Maate, yasobanuye ko abo Banyarwanda bakurikiranyweho kwica umuntu n’uwo wapfuye bose bakoraga mu kabari k’uwitwa Kashaija.

Intandaro y’urupfu rwa Diana ni imirwano yavutse ubwo abo Banyarwanda bane bari bagiye kunywa itabi, baka nyakwigendera ikibiriti yari afite ngo bagikoreshe ariko biramurakaza bituma batangira kurwana.

Babaye nk’abamuteraniraho baramukubita kugeza yituye hasi.

Ibyo bimaze kuba bahise bamujyana Kigo Nderabuzima cya St. Andrews ariko ahageze akomeza kumera nabi yoherezwa ku Bitaro bya Kisizi ariko na byo biba iby’ubusa, yitaba Imana.

Maate yavuze ko iyo mirwano ubwo yari imaze kuba Polisi yahise yitabazwa ita muri yombi abo bose bakekwaho urwo rupfu, ndetse itangira n’iperereza kugira ngo abarugizemo uruhare bose bashyikirizwe ubutabera.

Previous Post

Rutsiro: Umusaza w’imyaka 70 yiyahuye

Next Post

Nta gitekerezo cyo gushaka afite! Inkuru itangaje y’umusaza w’i Gatsibo ugize imyaka 74 akiri imanzi

Next Post
Nta gitekerezo cyo gushaka afite! Inkuru itangaje y’umusaza w’i Gatsibo ugize imyaka 74 akiri imanzi

Nta gitekerezo cyo gushaka afite! Inkuru itangaje y'umusaza w'i Gatsibo ugize imyaka 74 akiri imanzi

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved