• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Ubwongereza: Hahujwe Intanga Z’Abantu Batatu Havuka Abana Umunani

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 18, 2025
in Amakuru
0
Ubwongereza: Hahujwe Intanga Z’Abantu Batatu Havuka Abana Umunani
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu Bwongereza havutse abana umunani bakomoka ku babyeyi batatu badahuje amaraso na gato. Ni ikintu kibayeho bwa mbere mu mateka y’ubushakashatsi mu kubyaza kuko amaraso y’abo bana nta kibazo yerekana cy’uko bazahura n’ibibazo byaterwa n’iyo nkomoko yabo idasanzwe.

Ubusanzwe abana bavukana mu buryo busanzwe baba bafite uturemangingo fatizo basangiye n’abo bakomokaho.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Iyo nkomoko igendana n’uko abo bana baba bashobora kurwara indwara ababyeyi babo nabo basanganywe mu maraso yabo.

Ni indwara z’inkomoko abahanga muri siyansi bita mitochondrial diseases.

Abaganga bo mu Bwongereza bafashe igi ry’umugore barihuza n’intanga z’umugabo( barashakanye) ikivuyemo bakibanguriraho irindi gi ry’undi mugore.

Umwe mu baganga bakoze ubwo bushakashatsi budasanzwe avuga ko amategeko y’igihugu cye abyemera, akavuga ko ubu ari bwo bafite ikimenyetso cy’uko bishoboka kandi ko umwana uvuye muri ubwo bushakashatsi nta bimenyetso by’indwara iva ku nkomoko babasanganye.

Indwara ziva muri iryo huzwa riva ku mubyeyi w’umugore zijya ku ruhinja zituma uruhinja akenshi ruvukana imbaraga nke.

N’ubwo hari ubwo zidahita zihitana impinja, hari ubwo ayo mahirwe atagirwa na benshi, bamwe bagapfa nyuma y’igihe gito bavutse.

Abana umunani bavutse binyuze muri ubwo bushakashatsi bafite igice kinini cy’ubuzima bwabo bakomora kuri Se na Nyina ariko bakagira 0.1% by’undi mugore wongerewe mu maraso yabo.

Abo bana bavukiye mu bitaro biri ahitwa Newcastle Fertility Centre ariko ababyeyi babo nta kintu kinini bifuje gutangaza kuri ibyo byose.

Abahanga bategereje kuzareba imikurire y’abo bana bavutse muri ubwo buryo budasanzwe, abazi iby’imitekerereze y’abantu bakibaza uko imico yabo izamera.

Guhindura imiterere kamere ya muntu bikorewe cyane cyane mu nda ya Nyina bita DNA Editing ni siyansi iri gutera imbere muri iki gihe kandi bigaragara ko iri kwagurwa ikagezwa mu bimera no mu matungo.

Previous Post

Rulindo: Umugore yishe abana be batatu

Next Post

RIB yataye muri yombi Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri NAEB

Next Post
Nyanza: Umukozi ukora mu Karere arafunzwe

RIB yataye muri yombi Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri NAEB

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved