Abantu benshi bakoraniye kuri Sitade ya Moi International Sports Centre i Nairobi aho umubiri wa Raila Amolo Odinga werekejwe kugira ngo abaturage bamusezereho bwa nyuma.
Ku wa 16 Ukwakira 2025, umwuka w’akababaro wari wuzuye mu murwa mukuru wa Kenya ubwo indege yari itwaye umurambo wa Raila Odinga yageraga ku kibuga mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta. Abantu bari benshi cyane ku buryo imirimo yo ku kibuga cy’indege yahagaritswe by’agateganyo mu gihe cy’amasaha abiri kubera umubyigano.
Nyuma yo kumuvana ku kibuga, umurambo we wahise ujyanwa kuri Sitade ya Moi, aho abaturage baje ari benshi baje kumuha icyubahiro cya nyuma. Bitewe n’ubwinshi bw’abantu, inzego z’umutekano zakoresheje imyuka iryana mu maso mu kugerageza kugenzura ubwinshi bw’abantu bari bakomeje kwiyongera.
Raila Odinga yari yarasabye ko azashyingurwa mu masaha 72 nyuma y’urupfu rwe, kandi ibyo bikaba biri kubahirizwa. Biteganyijwe ko azashyingurwa ku wa 18 Ukwakira 2025 iwabo i Bondo, mu birometero hafi 60 uvuye i Kisumu.
Imihango yo kumwibuka iri kubera kuri Nyayo National Stadium kuva ku wa Gatanu, ikazasozwa ku wa Gatandatu ubwo azashyingurwaho.
Abaturage batandukanye baganiriye n’itangazamakuru bagaragaje akababaro kenshi, bavuga ko Raila Odinga yari umuntu wababereye nk’umubyeyi, kandi ko kumubura ari nk’uko babuze umuyobozi wabahuzaga bose.





