Kashmir kuri ubu igenzurwa n’ubuhinde umwuzure watewe n’imvura wahibasiye wica abaturage 46 abandi barenga 200 baburirwa irengero.
Ahazwi nka Chasoti agace gakunda gukorerwamo ingendo z’ababa bagiye kuramya ikigirwamana cya Durga niho hibasiwe n’uyu mwuzure mugitondo cyo kuwa 14 Kanama 2025.
Umuyobozi wo mu nzego z’ibanze yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko ubwo umwuzure wibasiraga aka gace, hari abantu benshi bari bahateraniye, bafataga amafunguro.
Ati “Abantu benshi bagiye muri uru rugendo bari bahateraniye bari gufata amafunguro, urabatwara.”
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kishtwar gaherereyemo aka gace, Ramesh Kumar, yatangaje ko abasirikare batangiye ibikorwa byo gutabara no gushakisha ababuriwe irengero.
Ramesh yagize ati “Amatsinda y’ingabo zirwanira ku butaka no mu kirere yatangiye akazi. Ibikorwa byo gushakisha n’ubutabazi birakomeje.”
Ibi si ubwambere bibaye kuko no mu ntangiriro za kanama 2028 hari ahandi muri Leta ya Uttarakhand iherereye mu majyaruguru y’ubuhinde naho hibasiwe n’umwuzure hagapfa abantu bane




