• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

U Rwanda rwavuze ko ibyo DRC irushinja atari ibyo kwihanganirwa

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
September 10, 2025
in Amakuru
0
U Rwanda rwavuze ko ibyo DRC irushinja atari ibyo kwihanganirwa
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

U Rwanda rwavuze ko rutazihanganira na rimwe ibirego byo kurushinja Jenoside, nyuma y’uko umwe mu bayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) avuze ko Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’umutwe wa M23 mu bikorwa byo kwica abaturage b’Abahutu mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Ibi byatangajwe ku wa Kabiri i Genève mu Busuwisi, ubwo Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu kari kateranye. Komiseri wa UN ushinzwe Uburenganzira bwa Muntu, Volker Türk, yari yavuze ko hagati ya tariki 8–29 Nyakanga 2025, abarwanyi ba M23 bari kumwe n’abasivile n’abasirikare bikekwa ko ari abo mu Rwanda, bagabye ibitero muri Teritwari ya Rutshuru, bikagira ingaruka ku baturage b’Abahutu.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Minisitiri w’Uburenganzira bwa Muntu muri RDC, Samuel Mbemba Kabuya, yubakiye kuri ibyo birego, avuga ko ibyabaye ari Jenoside, asaba ko byitwa bityo ku mugaragaro.

Iyi mvugo yahise yamaganwa n’intumwa ihoraho y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i Genève, Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa Manzi. Yavuze ko ibyo birego ari ibinyoma bikomeye kandi ari igitutsi gikorerwa u Rwanda mu ruhame.

Amb. Bakuramutsa yagize ati: “Gushinja u Rwanda Jenoside ni umurongo utukura tutakwihanganirwa, cyane cyane mu gihe nta rwego mpuzamahanga na rumwe rwigeze ruvuga ko ibyo bikorwa ari Jenoside. Ntitwakwemera ko ibintu nk’ibi bivugirwa imbere y’inteko nk’iyi.”

Yakomeje avuga ko raporo zakunze gushingirwaho n’ababivuga zuzuye amakuru adafite ishingiro kuko abazitangiye batigeze banagera mu bice bavuga, ahubwo bagahera ku makuru atizewe.

U Rwanda rwibukije ko ahubwo ari ubutegetsi bwa RDC bwagiye bushinjwa gukorana n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse bugakomeza kuryamira amajanja ku bikorwa byibasiye Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Previous Post

U Burusiya bwashotoye kimwe mu bindi bihugu biri muri NATO

Next Post

Isiraheli yagabye igitero muri Qatar

Next Post
Isiraheli yagabye igitero muri Qatar

Isiraheli yagabye igitero muri Qatar

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved