U Rwanda rwatangaje ko rushyigikiye byimazeyo guhagarika ibikorwa by’intambara bikomeje kugaragara mu Burasirazuba bwo Hagati, rugaragaza impungenge ku bitero Iran iri kugaba ku bihugu byo muri ako karere.
Ibi byagarutsweho ku wa 25 Werurwe 2026 i Genève, mu nama y’United Nations Human Rights Council, aho hasuzumwaga umwanzuro wo kwamagana ibikorwa by’ubushotoranyi bya Iran.
Mu ijambo ryatangiwe muri iyi nama, uhagarariye u Rwanda, Edmond Tubanambazi, yavuze ko igihugu gihangayikishijwe n’uburyo amakimbirane ari gukomeza gufata indi ntera, asaba ko hubahirizwa amategeko mpuzamahanga arengera abasivile n’ibikorwaremezo byabo.
Yashimangiye ko u Rwanda rushyigikiye umwanzuro uhamagarira impande zose guhagarika ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, gukemura amakimbirane binyuze mu nzira za dipolomasi, no gushyira imbere ibiganiro bigamije amahoro arambye.
Iyi myitwarire y’u Rwanda ije mu gihe Iran ishinjwa kugaba ibitero ku bihugu birimo Qatar, United Arab Emirates, Saudi Arabia, Jordan n’ibindi, ibishinja gukorana n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.
Nanone kandi, icyemezo Iran yafashe cyo gufunga inzira ya Strait of Hormuz, inyuzwamo igice kinini cya peteroli yoherezwa ku Isi, cyateje impungenge ku bukungu mpuzamahanga.
U Rwanda rwagaragaje ko gushyira imbere umutekano w’abasivile no gufungura inzira z’ubucuruzi, cyane cyane izo mu nyanja, ari ingenzi mu kugarura ituze.
Byongeye, rwasobanuye ko ibi bibazo bifite ingaruka ku mubano warwo n’ibihugu byo muri ako karere, cyane cyane abafatanyabikorwa barimo Qatar, Oman na Jordan, bafitanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubwikorezi, ubucuruzi n’ikoranabuhanga.
Mu gusoza, u Rwanda rwongeye gusaba ko habaho agahenge kihuse, ibiganiro bya dipolomasi bigashyirwa imbere, hagamijwe gushaka ibisubizo birambye byazana amahoro mu karere.




