Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo ziri muri Mozambique mu gihe nta bufasha burambye buzatangwa mu gukomeza ibikorwa byo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.
Ibi yabivuze asubiza amakuru avuga ko inkunga yatangwaga n’European Union ishobora guhagarikwa muri Gicurasi uyu mwaka.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Nduhungirehe yasobanuye ko ikibazo atari “uko u Rwanda rushobora kuvayo”, ahubwo ko “u Rwanda ruzavana ingabo zarwo muri Mozambique” mu gihe rutabona inkunga ihoraho yo gushyigikira ibikorwa byo kugarura amahoro muri Cabo Delgado.
Yagaragaje ko nubwo European Peace Facility yatanze inkunga igera kuri miliyoni 20 z’amayero yo gushyigikira kohereza ingabo z’u Rwanda, amafaranga igihugu cyakoresheje mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba ari menshi cyane kurusha ayo cyahawe.
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwashoye amamiliyoni menshi y’amadolari muri iki gikorwa, kandi ko abasirikare ba Rwanda Defence Force batanze umusanzu ukomeye mu kugarura umutekano muri ako karere. Yavuze ko ibyo byafashije abaturage benshi bari baravuye mu byabo gusubira mu ngo zabo, abana bagasubira ku ishuri, ubucuruzi bukongera gusubukurwa ndetse n’ishoramari rinini rya gaz karemano (LNG) rikongera gukora.
Nduhungirehe yongeyeho ko bitumvikana ko abasirikare b’u Rwanda, bakoze iyo mirimo, bakomeza kunengwa cyangwa bagahabwa ibihano n’ibihugu bimwe na bimwe nyamara na byo byungukira ku mutekano wagaruwe muri Cabo Delgado.
Yasoje avuga ko u Rwanda rwiteguye gukura ingabo zarwo muri Mozambique mu gihe ibyo rwagezeho n’umusanzu rwatangiye bidahawe agaciro gakwiye.



