Igihugu cy’u Burusiya cyatangaje ko cyiteguye gutanga umusanzu mu bikorwa bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igihe impande bireba zabyifuza.
Ibi byavuzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Kabiri tariki ya 20 Mutarama.
Lavrov yavuze ko n’ubwo hari imbaraga ziri gushyirwa mu gushakira umuti w’intambara iri mu burasirazuba bwa RDC, bigoye kuvuga ko izarangira vuba bitewe n’uko ishingiye ku bibazo byimbitse bimaze igihe kirekire.
Uyu muyobozi yanagaragaje ko u Burusiya bufite umubano mwiza n’ibihugu birebwa n’iyi ntambara, cyane cyane RDC n’u Rwanda, bityo bukifuza kubona umwuka mubi uri hagati yabyo ugabanuka.
Yagize ati: “Turifuza ko umubano hagati y’ibihugu birebwa n’iyi ntambara wakongera kuba mwiza. Ariko ku bijyanye no kuvuga ko amahoro ari hafi, ntibyoroheye.”
Yongeyeho ko igihugu cye cyiteguye kugira uruhare mu biganiro by’amahoro nk’umuhuza, igihe byaba byifujwe n’impande zihanganye.
Kugeza ubu, intambara ihanganishije ingabo za Leta ya RDC n’umutwe wa AFC/M23 imaze imyaka igera kuri ine. Leta ya Congo ikomeje gushinja u Rwanda kuba rufite aho ruhuriye n’uyu mutwe, mu gihe u Rwanda rubihakana.
Lavrov yanavuze ko impamvu nyamukuru ituma intambara ikomeza ari uko hari ibibazo by’amateka bitarakemuka neza, ndetse no kuba umutwe wa M23 ufite ubushobozi bukomeye mu bya gisirikare.
Yasoje avuga ko amahoro arambye adashobora kugerwaho mu gihe ibibazo nyamukuru bitarashyirwa ku murongo binyuze mu biganiro bifite ireme.




